• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
20/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
20/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
20/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Kamonyi-Nyamiyaga: Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri yatawe muri yombi

Umwanditsi
December 19, 2024
Umuyobozi watawe muri yombi.

Misago Ildephonse w’imyaka 42 y’amavuko wari Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Munyinya riherereye mu kagari ka Ngoma hafi n’ahazwi nko ku Nkambi mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024. Arakekwaho kunyereza umutungo w’ikigo.

Amakuru bamwe mu baturage ba Nyamiyaga ndetse na bamwe mu barimu kuri iki kigo bahaye intyoza.com, ni uko uyu Misago yari amaze igihe ataboneka mu kigo ndetse ngo n’ibiro akaba yari yarabifunze agatwara imfunguzo.

Yafashwe m’umukwabu-Operasiyo ya Polisi ya Mugina ari nayo ishinzwe Umurenge wa Nyamiyaga ifatanije na DASSO ba Nyamiyaga ku makuru yatanzwe n’abaturage. Akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina ari naho habarizwa Sitasiyo ya RIB.

Kayijuka Diogene, Umuyobozi w’Uburezi mu karere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi ari impamo, ko bayamenye ariko bataramenya ngo ibyo akurikiranyweho nyirizina ni ibiki. Ati“ Yafashwe rwose, babitubwiye”.

Amakuru agera ku intyoza.com kandi ni ay’uko uyu muyobozi w’iki kigo atari ubwa mbere ata ikigo ayoboye ndetse akanakuraho itumanaho rye(Terefone) ku buryo no kumushaka ngo umubone ukoresheje terefone ngendanwa bitakundaga.

Umuyobozi watawe muri yombi.
Umuyobozi watawe muri yombi ari kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ku Mugina.

Kubijyanye n’inyerezwa ry’Umutungo w’ikigo akurikiranyweho, amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko muri ibyo birebana n’imitungo harimo imashini( Mudasobwa-laptop) yaba yaragurishije, zitari gusa iz’iki kigo, ahubwo ngo n’izindi z’aho yabanje kuyobora mbere y’uko azanwa aha i Munyinya.
Intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga