• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
21/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
21/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
21/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage

Kamonyi-Nyamiyaga: Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri yatawe muri yombi

Umwanditsi
December 19, 2024
Umuyobozi watawe muri yombi.

Misago Ildephonse w’imyaka 42 y’amavuko wari Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Munyinya riherereye mu kagari ka Ngoma hafi n’ahazwi nko ku Nkambi mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024. Arakekwaho kunyereza umutungo w’ikigo.

Amakuru bamwe mu baturage ba Nyamiyaga ndetse na bamwe mu barimu kuri iki kigo bahaye intyoza.com, ni uko uyu Misago yari amaze igihe ataboneka mu kigo ndetse ngo n’ibiro akaba yari yarabifunze agatwara imfunguzo.

Yafashwe m’umukwabu-Operasiyo ya Polisi ya Mugina ari nayo ishinzwe Umurenge wa Nyamiyaga ifatanije na DASSO ba Nyamiyaga ku makuru yatanzwe n’abaturage. Akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina ari naho habarizwa Sitasiyo ya RIB.

Kayijuka Diogene, Umuyobozi w’Uburezi mu karere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi ari impamo, ko bayamenye ariko bataramenya ngo ibyo akurikiranyweho nyirizina ni ibiki. Ati“ Yafashwe rwose, babitubwiye”.

Amakuru agera ku intyoza.com kandi ni ay’uko uyu muyobozi w’iki kigo atari ubwa mbere ata ikigo ayoboye ndetse akanakuraho itumanaho rye(Terefone) ku buryo no kumushaka ngo umubone ukoresheje terefone ngendanwa bitakundaga.

Umuyobozi watawe muri yombi.
Umuyobozi watawe muri yombi ari kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ku Mugina.

Kubijyanye n’inyerezwa ry’Umutungo w’ikigo akurikiranyweho, amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko muri ibyo birebana n’imitungo harimo imashini( Mudasobwa-laptop) yaba yaragurishije, zitari gusa iz’iki kigo, ahubwo ngo n’izindi z’aho yabanje kuyobora mbere y’uko azanwa aha i Munyinya.
Intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5847 Posts

Politiki

4098 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1005 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga