• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-Rukoma: Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro gitwaye ubuzima bw’Umucukuzi

Umwanditsi
March 3, 2025

Ahagana ku i saa tatu n’igice z’iki gitondo cya tariki 03 Werurwe 2025, ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Kampani ya DEMICO giherereye mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi kigwiriye umukozi witwa Nsengiyaremye Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko wari winjiye mu ndani arapfa.

Kinyogote Emmanuel, umuyobozi wa DEMICO akaba ari nawe ukuriye abakora ubucukuzi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo abwiye intyoza.com ko amakuru y’iyi mpanuka y’ikirombe gihitanye umukozi we ari impamo.

Ati“ Impanuka yabaye nko mu ma saha ya saa tatu hafi n’igice, aho umukozi wacu witwa Nsengiyaremye Emmanuel yari mu kirombe imbere hanyuma haza guhubuka ikintu hejuru kiraza kimwituraho, bagenzi be baratabara kubera ko bari hafi aho, bakimukuraho bamukuramo ari muzima bahita bamwirukankiriza kwa muganga ariko ntabwo byaje gukunda kuko yageze aho arapfa”.

Kinyogote, avuga ko uyu mukozi uhitanywe n’ikirombe atari mu bakozi bafite amasezerano y’akazi ahoraho muri Kampani, ko ahubwo ari umukozi wakoraga nka Nyakabyizi( abakora kuko babonetse cyangwa se hari akazi).

Akomeza avuga kandi ko nyuma y’iyi mpanuka bagiye kureba icyo bakora mu rwego rwo gufasha umuryango wa Nyakwigendera guherekeza uwapfuye ariko na none ngo baranareba niba Ubwishingizi bafite hari icyo bushobora gufasha kugira ngo Umuryango usigaye ubone impozamarira.

Kinyogote, avuga ko mu bucukuzi bakora muri Kampani bafite abatekenisiye babanziriza abakozi mu birombe kugira ngo babanze barebe imiterere y’ikirombe niba nta cyahindutse mo imbere, niba se hari aho babona hakwiye kubanza kwitabwaho kugira ngo abagiye kujyamo barusheho kurindwa.

Asaba abakunda kwishora mu birombe cyane cyane ahakorerwa bitemewe n’amategeko, ahari ibirombe bitagira bene byo, ahakorerwa n’abazwi ku izina ry’Abahebyi kuva mu byo bakora bitemewe kuko bashora ubuzima bwabo mu kaga ndetse ugasanga n’ugiriye ibibazo aho hantu atagira gikurikirana.

Nk’uko akomeza abivuga, muri iyi Kampani ngo hari hashize imyaka igera ku munani nta muntu uguye mu kirombe uretse umwe mu bahebyi giherutse guhitana yagiye mu Kirombe bari bararetse, cyarafunzwe.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko nubwo ntawabuza impanuka kuba, ariko kandi abakora ubucukuzi bakwiye gukaza ingamba zifasha mu gukumira, bakitwararika mu gihe abakozi bagiye mu birombe, bakamenya ko indani zitunganijwe neza kandi ko n’abacukuzi bafite ibikoresho by’ubwirinzi bihagije.

Avuga kandi ko ubutuma ku bajya mu birombe bureba cyane ababwishoramo bitemewe n’amategeko, aba bazwi nk’Abahebyi kuko akenshi aribo bakunda guhitanwa nabyo. Abasaba kujya muri Kampani zifite ibyangombwa, zifite ubwishingizi bagakora bizwi ku buryo n’uwagira ikibazo akurikiranwa ndetse n’uwapfa amategeko akaba hari icyo yafasha haba kuri we ndetse n’abasigaye.

Kinyogote Emmanuel nka rwiyemezamirimo ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ari nawe ukuriye abakora ubucukuzi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ibirombe byinshi bihitana Ubuzima bw’Abantu ari ibidafite bene byo, ari ibirombe abantu bapfa kwishoramo uko biboneye ugasanga byica kenshi. Ahamya ko ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano-RMB(Rwanda Mining Board) kibizi ndetse hagiye haba inama kenshi, ko kandi amakuru kiyafite bitewe n’ibibazo bihora bigaragara. Ahamya ko biri mu nshingano za RMB gufata umwanzuro hagamijwe gukemura ibyo bibazo bishingiye ahanini ku birombe bitagira ababibazwa bazwi.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga