• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
21/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
21/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
21/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage

Kamonyi-Rugalika: Umugabo w’imyaka 57 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5

Umwanditsi
March 17, 2025

Ahagana ku I saa tatu z’ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2025, Umugabo witwa Nyandwi Gaspard w’imyaka 57 y’amavuko yafashwe n’inzego z’ibanze mu Mudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage batuye aho ibi byabereye, bavuga ko uyu mugabo yafashwe na bamwe mu baturage ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu nyuma y’aho bamenyeye amakuru ko ahagana ku I saa 18h30 z’uwo mugoroba uyu ukekwa yasambanije uwo mwana w’umukobwa amusanze mu rugo.

Akimara gufatwa muri iryo joro, Abaturage ndetse n’Ubuyobozi bw’Umudugudu bamushyize mu biro by’Umudugudu wa Ruramba mu gihe bari bategereje ko Polisi iza kumutwara. Ni mu gihe uyu mwana yahise yoherezwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kigese kugira ngo yitabweho.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika yemereye intyoza.com ko aya makuru yo gufatwa kwa Nyandwi Gaspard ari impamo, ko yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe.

Gitifu Nkurunziza, avuga ko aya makuru yamenyekanye atanzwe na Nyina w’umwana, ko kandi akiyatanga ubuyobozi bw’Umudugudu bufatanije n’abaturage bahise bashaka ukekwa baramufata nyuma ashyikirizwa Polisi.

Amakuru yandi intyoza.com yabonye ni uko uyu mugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana ngo nta mugore yagiraga, akaba kandi yajyaga yifashishwa muri uru rugo akaza kubengera ibitoki.
intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5847 Posts

Politiki

4098 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1005 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga