• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Rugalika: Basabwe kwinjirana mu cyunamo imitima isukuye

Umwanditsi
March 19, 2025

Mu gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu yasabye Abitabiriye Inteko y’Abaturage yo kuri uyu wa 18 Werurwe 2025 yabereye mu kagari ka Kigese kwiyeza bakinjira mu cyunamo bafite imitima isukuye ndetse na nyuma bakazakomeza kurangwa n’imyitwarire n’imigirire iboneye.

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ku bikorwa bibanziriza Kwibuka yagize ati“ Ibikorwa bibanziriza Kwibuka hari; Ukwita kuri bariya batishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane Abanyantege nke, hari Ugusukura Inzibutso…, ariko njyewe inama nabaha muzasukure Imitima yanyu. Muzasukure imitima yanyu niyo mbatumyeho. Buri wese azasukure Umutima we awujyane mu cyunamo usukuye azakivemo umutima usukuye nti hazagire icyasha kizamugaragaraho”.

Yakomeje asaba buri wese mu bitabiriye inteko y’abaturage kujyana umukoro w’icyo yakora n’uburyo yabikoramo, yaba we ubwe ariko kandi no gufatanya n’abandi kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, yibukije ko nk’Abanyarugalika bakwiye gushyira imbere Ubumwe, Imibanire myiza mu bashakanye ariko kandi no mu baturanyi, buri wese agaharanira kwimakaza muri we Indangagaciro na kirazira bikwiye kuranga Umunyarwanda ari nako baha abakiri bato ingero z’ibyiza.

Mukagihana Epiphanie, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ufite itorero mu nshingano ze yasabye abaturage gusigasira Ubumwe bwabo nk’Abanyarwanda, by’umwihariko nk’Abanyakamonyi mu gihe bitegura kwinjira mu cyunamo.

Yagize ati“ Mureke dusigasire Ubumwe bwacu mu gihe turi kwitegura Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi”. Yakomeje abasaba kudahishira uwo ariwe wese uzana Ingengabitekerezo ya Jenoside, ko kandi Imvugo igira iti“ Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu” biva mu mvugo bikajya mu bikorwa.

Mukagihana, aha abaturage bari bahunze imvura bari mu cyumba ahazwi nko kuri Girimpuhwe,

Yakomeje asaba buri wese kugira uruhare mu kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ingaruka zayo ari mbi yaba ku muntu ku giti cye no ku muryango Nyarwanda muri rusange.

Ati“ Nkuko Umukuru w’Igihugu ahora abivuga, nta muntu upfa kabiri, ntabwo tuzemera ko ibyagezweho byongera gusenyuka, ntabwo twabyemera. Mureke natwe tuvuge tuti ‘NTIBIZONGERA’”. Yakomeje abasaba buri wese gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko arizo mbaraga zabo.

Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara bw’imyaka itandatu ishize, Akarere ka Kamonyi kaje ku mwanya wa Gatanu mu turere tugaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abaturage bahawe umwanya babaza ndetse banatanga ibyifuzo.
Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu asaba Abanyarugalika kuba umwe, kudahishira ikibi.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga