• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
05/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Umwanditsi
August 14, 2016

Bamwe mu bayoboke b’itorero Pantekote mu Rwanda (ADEPR) bagera ku 1500 biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Abayoboke b’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR), Paruwase ya Rusiza, ho mu murenge wa Bugeshi, mu karere ka Rubavu biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha.

Ku itariki 13 Kanama, abagera ku 1500 biganjemo urubyiruko bakoze urugendo rureshya na kilometero enye rwo gukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ibiyobyabwenge.

Urwo rugendo barutangiriye mu kagari ka Mutovu barusoreza ku Biro bishya by’Umurenge wa Bugeshi biri mu kagari ka Kabumba.

Muri icyo gikorwa, bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo ahamagarira abantu kutishora mu biyobyabwenge no gufatanya kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.

Nyuma y’urwo rugendo, abo bayoboke b’iri Torero bagiranye ibiganiro n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza n’Umuyobozi wa ADEPR muri Rubavu, Revera Pasiteri Akoyiremeye Pierre Clavère.

Mu butumwa bwe, Akoyiremeye yagize ati:”Nk’Abakirisitu, dukwiye kwirinda ibyaha aho biva bikagera. Turasabwa kandi kugira uruhare mu kubirwanya dukangurira abandi kubyirinda”.

Yakomeje agira ati:”Dusenga mu bwisanzure kubera ko mu gihugu cyacu hari umutekano. Turasabwa rero kugira uruhare mu kuwubumbatira dutanga amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya”.

IP Nyiraneza, yasabye ababyeyi bari aho kwirinda amakimbirane mu miryango kubera ko ari mu bituma abana bahunga iwabo bakajya mu mihanda.

Yabwiye urubyiruko rwari aho ati:”Nihagira umuntu ubabwira ko ashaka kubajyana mu mahanga kubaha cyangwa kubashakirayo akazi cyangwa amashuri meza ntimukabyihererane ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu, ababarera, abavandimwe banyu cyangwa inzego z’ubuyobozi kugira ngo harebwe niba atari ushaka kujya kubacuruza”.

Uru rugendo ruje rukurikira urwakozwe ku itariki 6 Kanama 2016 n’urubyiruko 350 rw’iri Torero rwo mu mirenge ya Kanzenze, Nyakiriba  na Mudende rwabereye mu kagari ka Kanyirabigogwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga