Ruhango: Barishimira ubufasha bwa AVSI mu guca ukubiri n’iyangizwa ry’ikirere n’Ibidukikije
Abagize Koperative ikora imbabura zirondereza ibicanwa, zifasha mu kurinda iyangirika ry’ikirere, iyangizwa ry’amashyamba n’ibimera muri rusange, barashima Umuryango AVSI-Rwanda( Associations des Volontaires pour les Services Internationales) wabafashije gutanga umusanzu wabo mu gukora imbabura zije nk’igisubizo gikenewe ku barushywaga no gushaka inkwi n’amakara batekesha.
Mukankuranga Vestine, atuye mu Kagari ka Gikoma, Umurenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango. Avuga ko batangira bumvaga ari imikino ndetse bumva ko ntaho bizabageza ariko ubwo berekanaga ku mugaragaro imbabura bamaze gukora ndetse n’amakara( Briquette) azikoreshwamo, nibwo babonye agaciro bafite mu gutanga umusanzu wabo babuza iyangizwa ry’amashyamba n’ibidukikije muri rusange, iyangizwa ry’ikirere n’ibindi.

Ashimira Umuryango AVSI-Rwanda wabafashije kugera ku rwego rw’aho babasha gukora izi mbabura. Ati“ Ndashimira AVSI-Rwanda yo yadutoranije ikaducira inzira, tukabona amahugurwa muri IPRC Kicukiro, tukigishwa gukora izi mbabura zije gufasha mu kurinda iyangizwa ry’ibidukikije nk’amashyamba, kurinda iyangirika ry’ikirere ariko kandi no kudufasha kugira isuku, twirinda indwara zavaga mu myotsi yangiza imyanya yacu y’ubuhumekero”.

Akomeza avuga ko izi mbabura uretse ibyo kurinda iyangizwa ry’ibidukikije, Ikirere n’ibindi byavuzwe, ngo ni umushinga wunguka uzabafasha kwiteza imbere ubwabo nk’abahuriye muri Koperative ndetse n’imiryango yabo kuko bazashaka isoko bakajya bazigurisha hirya no hino bityo bakiteza imbere.
Tuyishime Kasagure, Perezida wa Koperative ikora izi mbabura, aganira na intyoza.com yashimiye AVSI-Rwanda yabafashije kubona umwuga bakora wo gukora imbabura zifitiye umuryango nyarwanda akamaro ariko kandi zije kuba igisubizo cyo kurwanya iyangizwa ry’ikirere, Ibidukikije ari nako kandi bizera ko zizabafasha guhindura ubuzima bakiteza imbere.

Avuga ku ntego nyamukuru yo gukora izi mbabura yagize ati“ Intego nyamukuru yo gukora izi mbabura ni ukugira ngo turwanye imyuka mibi ihumanya ikirere, turwanye kandi za ndwara zataka ubuhumekero kuko uko ucana ukoresheje ingufu gakondo( ariya mashyiga duterekaho inkono, isafuriya tugashyiramo inkwi), ya myotsi uko watsa n’uko izamuka ikwinjira mu myanya y’ubuhumekero ikaba yaguteza indwara. Mbese intego yacu mu guteka ni ugukoresha ingufu zisukuye, zitagira na kimwe zangiza”.
Laurette Birara, Umuyobozi wa AVSI-Rwanda yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko gutekereza gukora umushinga ufasha abaturage gukora izi mbabura babitewe no kubona ko iyangizwa ry’amashyamba(ibidukikije) bikomeje gufata intera ndende nyamara ahenshi banatema amashyamba nti batere ayasimbura, ubundi kandi ngo ugasanga ikirere kirahumanywa n’imyuka mibi kubera imyotsi n’ibindi birimo kwangiza ubuzima.

Uretse kuba itemwa ry’amashyamba abantu bashaka inkwi n’amakara byangiza byinshi ku rusobe rw’ibinyabuzima, Ikirere n’ibindi byavuzwe, Laurette anavuga ko uko kujya gushaka inkwi basangaga biri mu bikurura ibibazo mu ngo, aho usanga inkwi cyangwa amakara byabuze ngo bateke bitera bamwe mu bashakanye intonganya kuko nta biryo bihari cyangwa se byatinze kuboneka, ubundi se ngo ugasanga abana basiba ishuri cyangwa bagakererwa kubera kujya gushaka ibicanwa(inkwi).
Laurette, ashimangira ko nka AVSI-Rwanda bizera badashidikanya ko izi mbabura ndetse n’amakara yazo( Briquette) bizafasha mu kugabanya cyane iyangirika ry’ikirere, iyangizwa ry’Ibidukikije ariko kandi abaturage bakanagira ubuzima bwiza buzira imyotsi yabatezaga indwara mu myanya y’ubuhumekero, bakanagira isuku kuko izi mbabura nta mwanda uzaba ukomoka kubicanwa.
Mu gutaha ku mugaragaro ikorwa ry’izi mbabura no kubona ibisubizo zigiye gutanga, avuga ko nka AVSI-Rwanda bagiye kwicara bagakora umushinga wagutse bakajya no mu tundi turere kugira ngo bose bafatanye mu kurengera ibidukikije, Ikirere n’ubuzima.

Nzabahimana Emmanuel umuturage wa Kinazi, yaganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com amusanze mu rugo amaze kuzimya umuriro w’inkwi aho yari atetse ku mashyiga bisanzwe bya gakondo. Avuga ko nubwo atarabona izi mbabura ariko ngo uko yazumvise zizaza ari igisubizo cyiza kuko zirondereza ibicanwa, zigafasha mu kugabanya iyangirika ry’ikirere n’urusobe rw’ibinyabuzima, zikanarinda indwara z’ubuhumekero baterwaga n’umwotsi n’umwanda wundi ujyanye n’isuku nke y’aho batekera.

Avuga ko aha mu gice cy’amayaga bisanzwe bigoye kubona ibicanwa( inkwi cyangwa amakara), ko rero kubona igisubizo nk’iki cy’izi mbabura biri mu bizafasha cyane abaturage bakava ku mugoko wo gushaka inkwi n’amakara, ndetse abana wasangaga batumwa inkwi kurusha kubohereza ku ishuri ibyo bikazaba bibaye amateka.
Gasasira Francois Regis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi ahari Koperative y’abakora izi mbabura, avuga ko izi mbabura zije kuba igisubizo muri iki gice cy’Amayaga. Ati“ Iki gice cy’amayaga ntabwo kigaragaramo amashyamba menshi. Uyu mushinga ushyizwe mu bikorwa nk’uko turimo tubitekereza wagabanya cyane, cyane ibicanwa kuko Burikete batweretse zikorwa mu bintu by’ibisigazwa ubundi twita umwanda, ubundi abantu bajugunyaga. Twizera ko inkwi zakoreshwaga zizagabanyuka ku kigero cyo ku rwego rwo hejuru”.

Izi mbabura, imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu(30,000Frws). Ikara ryayo rihagaze ku gaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Magana atatu na Magana atanu(300-500Frws). Ni mu gihe ikara(Briquette) rimwe rishobora kwaka amasaha arenga abiri ndetse rikaba ryahisha ibishyimbo, aho ibyo bitakorwa n’inkwi ziri munsi y’Amafaranga y’u Rwanda Igihumbi na magana atanu(1,500Frws).
Aya makara(Briquette) Akorwa mu bishogoshogo by’Ibishyimbo, ibishishwa by’imyumbati n’ibindi akenshi usanga byafatwaga nk’imyanda ijyanwa kumenwa, aho nabyo ubwabyo byari mu byangiza ikirere n’urusobe rw’ibinyabuzima.




Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.