Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza
Abagize urugaga rw’Abikorera/PSF bo mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 02 Gicurasi 2025 bahuriye ku rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge ahazwi nko mu Kibuza bibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Nyuma yo Kwibuka, bafatanije n’Umuryango SEVOTA baremera ababyeyi b’Intwaza baturutse mu mirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Kamonyi.
Munyankumburwa Jean Marie, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Kamonyi avuga ko mu gihe bamwe muri bagenzi babo bakoresheje imbaraga bari bafite n’ubutunzi bwabo bakica Abatutsi, ko icyo bo nk’abikorera bashyize imbere uyu munsi ari ukubaka ubumwe n’urukundo bafatanya mu gukoresha imbaraga bafite ndetse n’ubutunzi bwabo mu gukora ibikorwa byiza byubaka Igihugu kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.
Yagize kandi ati“ Abatutsi bikoreraga bari mu makomine yahujwe akavamo Akarere ka Kamonyi ndetse n’abandi mu Gihugu baribasiwe cyane ndetse n’ababakomokagaho. Mu gihe bicwaga, abicanyi basahuye ibicuruzwa byabo bituma abahigwa babahiga bukware kuko abakoraga Jenoside babwirwaga ko ni hagaragara ko hari uwarokotse bashobora kuzasubiza ibyo basahuye, ibyo bikongera ubukana bw’abicanyi”.
Yakomeje ati“ Ikibabaje kurusha ibindi ni uko abari inyuma y’uko guhigwa bukware byakorwaga na bagenzi babo bari basangiye umwuga, bitwa ko ari inshuti barasangiye akabisi n’agahiye. Kwibuka abikoreraga ndetse n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi nka PSF tuzakomeza kubikora hagamijwe kugira ngo ayo mateka atazibagirana ariko kandi tunakumira, tunahangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Munyankumburwa, ahamya ko abikorera bo mu karere ka Kamonyi bashima, ndetse bazirikana Urukundo, Ubwitange, Ubutwari bw’Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu gihe cyo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ashimangira ko kubera Inkotanyi u Rwanda rwavuye mu mva rukaba Igihugu, aho ubu abikorera batekanye, bacuruza bizeye ko ibyo bakora ntawabibavutsa. Ati“ INKOTANYI TURABASHIMA CYANE”.
Agira kandi ati“ Ubugwari bw’Abacuruzi batubanjirije bagafata ubutunzi bwabo bakabukoresha mu gukora Jenoside, uruhande rumwe bitubera isomo nk’Abikorera kuko ubu twebwe abacuruzi bacu tubakangurira gukoresha ubutunzi bwabo mu kubaka Igihugu. Ibyo dukora byose dufite aho tubisarura, dufite ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu budukangurira gukora ibikorwa byubaka Igihugu aho kugisenya. Aho gukoresha ubutunzi bwacu mu gusenya Igihugu ahubwo tukabukoresha mu kucyubaka”.
Benedata Zacharie, Perezida w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Kamonyi yabwiye abaje kwibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize umwihariko ku bacuruzi kuko bari bafite ubushobozi ariko bimwe nu byo bacuruzaga biherwaho babica. Yaba ari imihoro, imodoka zifashishijwe n’ibindi bikoresho kugira ngo barimbure Abatutsi bahigwaga barimo abikoreraga.
Ashimangira ko bidashoboka ko hari uwakuraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994, ariko kandi na none ngo birashoboka ko buri munsi dusubiza agaciro abakambuwe bakabura ubuzima. Ashimira PSF kuba yarakomeje kuba hafi abarokotse Jenoside batishoboye mu myaka yose itambutse.
Ashimira Urugaga rw’Abikorera/PSF bafashe uyu mwanya bakawugira ngaruka mwaka, aho bifatanya mu kunamira, kuzirikana no gusubiza agaciro abikoreraga bambuwe ubuzima, bakicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati“ Ubumuntu bwacu bugomba kuruta urwango kandi guharanira Ubumwe bikaba ikintu dushyize imbere cyane cyane abikorera. Nubwo Igihugu cyamennye amaraso menshi ariko Abarokotse Jenoside basabwa gukomera kandi tukizera ko nta mahano ya Jenoside yasubira ukundi kubera Ubuyobozi dufite bwamagana abashaka kwimakaza amacakubiri”.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye Abikorera mu Karere ka Kamonyi kuri iki gikorwa bateguye cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakanakitabira. Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo Kwibuka igira iti“ TWIBUKE TWIYUBAKA”, yibutsa ko hari aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, ko kandi byose bikeshwa imiyoborere myiza.
Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse zikabohora u Rwanda zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Yagize kandi ati“ Kwibuka ni igikorwa tuzakomeza gukora imyaka yose kugira ngo tubashe gusubiza Abishwe agaciro bambuwe kandi ari nako tuboneraho umwanya wo guhumuriza abayirokotse”.
Dr Nahayo Sylvere, yibukije ko nubwo hari ingaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ntawe zikwiye gutera ubwoba, ko ahubwo buri wese akwiye guharanira kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kandi buri wese agaharanira gukumira icyo aricyo cyose cyabuhungabanya kuko ariwo musingi w’Iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Nyuma y’igikorwa cya PSF cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko abikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakurikiyeho igikorwa cyo kuremera Intwaza zaturutse mu Mirenge yose uko ari 12 Igize Kamonyi. Banahawe inama n’impanuro, basabwa guharanira kubaka ahazaza heza, kubaka Urukundo muribo n’abandi, ari nako bakomeza kuba mu murongo mwiza wo kubaka Igihugu no gufasha mu myumvire igamije ko buri wese agaragaza uruhare rwe mu mpinduka nziza.
Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku rwibutso ruri mu Kibuza ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiyeho kujya kuganira no kuremera Intwaza.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.