Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Christine Nyirandayisabye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025 yasanze imiryango 33 yabanaga nta sezerano rizwi n’itegeko, arabasezeranya. Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bahise bajya mu Kikiziya bahabwa Isakaramentu ryo Gushyingirwa n’andi masakaramentu, haba ku bana b’iyi miryango, ababatizwa barabatizwa, abakomezwa barakomezwa, ibyishimo bitaha imiryango n’abayiherekeje.
Twiringiyimana Jean Claude, atuye mu Kagari ka Kivumu muri Musambira akaba yari amaze imyaka 7 abana n’umugore we nta sezerano. Avuga ko kudasezerana muri iyo myaka ishize yari akishakisha ariko kandi ngo kwegerwa n’ubuyobozi byaramutinyuye afata icyemezo we n’umugore we.

Yagize kandi ati“ Nafashe icyemezo cyo gusezerana n’umugore wanjye kuko mukunda kandi nagombaga kubimugaragariza mbihamiriza imbere y’amategeko. Ikindi kandi na Leta y’u Rwanda irabidushishikariza ngo tubane byemewe n’amategeko, ari nayo mpamvu abayobozi batwegereye bakatuganiriza, tugatinyuka, tugafata icyemezo”.
Ku kuba muri iyo myaka 7 yaba yarigeze akubita umugore we, amutuka cyangwa se bagirana amakimbirane mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yagize ati“ Turiya mu babana nti tujya tubura ariko ntabwo ari cyane, rimwe na rimwe ushiduka byabaye n’uwakubaza ikibiteye ukakibura ndetse na nyuma byabaye ukigaya ariko nafashe icyemezo, ntabwo bizongera”.

Akomeza ashishikariza imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko gutinyuka kuko ngo n’ubuyobozi buborohereza bukabasanga badakoze urugendo rurerure kandi nta kiguzi kindi uretse gusa gufata icyemezo. Ati“ Babyuke bajya k’ushinzwe irangamimerere( Etat Civil) babane byemewe n’amategeko. Bitinda nta mpamvu, ni bafate icyemezo!, kandi erega byongera no guhuza imiryango”.
Musengayezu Elizabeth, yashyingiranywe na Tuyizere Aimable babanaga bitazwi n’amategeko mu Mudugudu wa Nyerenga, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Musambira. Ahamya ko kuri we uyu ni umunsi udasanzwe, ko ari umunsi w’ibyishimo yari ategereje. Ati“ Uyu munsi ni uwanjye. Ibyishimo mfite uyu munsi ni uko dusezeranye kandi nari mbitegereje igihe. Twabanaga bitemewe n’amategeko ariko ubu tugiye kubana nk’abantu bujuje ibyangombwa byose byemewe na Leta”.

Avuga ku gihombo cyo kubana utarasezeranye byemewe n’amategeko, yagize ati“ Igihombo kiba gihari kuko nk’umwana wanyu mwembi ntagira uburengenzira buhagije. Nanjye kandi nk’umugore mba mu rugo meze nk’umucanshuro kuko mba ndi mu rugo rutari urwanjye, nta burengenzira busesuye mfite ndetse hanagira akantu k’agatotsi kazamo nti babura ku kubwira ko uri indaya, mbese ntukorana umutima mwiza, ariko nk’ubu ni ugukora nk’uwikorera kuko nzi neza ko nubaka ahacu twembi n’abacu”.
Christine Nyirandayisabye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira aganira na intyoza.com yavuze ko iki ari igikorwa bakoze ariko kandi kiri no mu mihigo bafite nk’Umurenge wa Musambira ku gusezeranya Imiryango ibana itarasezeranye byemewe n’amategeko.

Avuga ko ku bufatanye na Kiliziya Gatolika Paruwase ya Kivumu, bafatanije bakegera abaturage, barabigisha ndetse bafata icyemezo cyo guhuza iki gikorwa n’Umunsi w’Umuryango ndetse no kuba bavuye gusezerana imbere y’amategeko bahita bakirwa mu Kiriziya bagasezerana imbere y’Imana n’abakeneye andi Masakaramentu bakayahabwa.
Yakomeje avuga ko kuba bemerewe kwimura Site yo gushyingiriraho byatumye bafata icyemezo cyorohereza abaturage, aho gukora ingendo baza ku Murenge ahubwo nk’Ubuyobozi buva ku Murenge burabegera, burabashyingira cyane ko bari umubare munini(abagore 33 n’abagabo babo 33) bo mu Kagari ka Kivumu na Mpushi. Ibyo kandi ngo biri no mu rwego rwo kwereka abaturage ko Ubuyobozi bubashyigikiye ariko kandi ko n’abandi bakwiye gufata icyemezo.Giti

Gitifu Christine Nyirandayisabye yavuze icyo nk’Ubuyobozi bifuza ku muryango, ati“ Turifuza Umuryango utekanye kandi ushoboye. Mariyaje burya izana umutekano mu rugo kandi bagakomeza gushyira hamwe kugira ngo bagire iterambere ry’urugo rwabo kuko iyo abantu babana badasezeranye burya haba harimo n’urwikekwe. Iyo rero dushyingiye imiryango nk’iyi ng’iyi bidutera ishema ariko tukaba tunizeye ko mu rwego rw’imiyoborere, mu rwego rw’imibanire bizagenda neza”.
Nkuko Gitifu Christine Nyirandayisabye yabibwiye intyoza.com, Umuhigo w’Umurenge wa Musambira ku gushyingira Imiryango ibana itarasezeranye byemewe n’amategeko, uyu mwaka wari ugusezeranya imiryango 60. Ahamya ko gusezeranya iyi miryango 33 bije bisanga imibare y’indi bari baramaze gusezeranya, bityo bakaba umuhigo bawesheje ndetse bakawurenza ariko kandi ngo bikanabaha kuba begereye abaturage aho bari. Ati“ Umuturage akwiye kuba ku isonga muri byose, aho bikunda Serivise akeneye ikamusanga aho ari”.





Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.