Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
Abasore n’Inkumi bagize urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) bo mu Murenge wa Mugina, bafatanije n’umufatanyabikorwa ufite Kampuni itanga ubumenyi bw’igihe gito mu myuga itandukanye, bagiye kubakira icumbi(inzu) umubyeyi witwa Musabyimana Jeanine utuye mu kagari ka Mbati warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utishoboye.
Yezakuzwe Emmanuel, umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Murenge wa Mugina yabwiye intyoza.com ko gutekereza gufasha uyu mubyeyi Musabyimana Jeanine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye babitewe no kumva ko imbaraga zabo nk’urubyiruko bazegeranije bashobora kugira uwo bafasha kubaho neza, akaryoherwa n’Ubuzima.

Yagize kandi ati“ Dufite amaboko, dufite urubyiruko rwinshi muri uyu Murenge kandi rwumva neza icyo Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bisobanuye, by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Dufite uruhare mu gutuma ubuzima buryoha, Igihugu kikaryohera buri wese kuko dufite Ubuyobozi bwiza kandi bushakira ineza buri wese“.
Yezakuzwe, avuga ko nk’urubyiruko rw’Abakorerabushake ba Mugina icyo bakoze kihutirwa ari ugushyikiriza uyu mubyeyi Isakaro(Amabati) bazifashisha mu gusakara inzu bagiye kumwubakira, ariko kandi bakaba banamugeneye ibiribwa n’ibindi byamufasha mu buzima arimo.
Akomeza avuga ko kubakira uyu mubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye bazabikora igihe imvura izaba icogoye kuko mu gihe ikiriho kandi nyinshi byabagora. Ashimira kandi Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugina bwemeye kubaha ikibanza ngo bubakire uyu muturage, akanashimira umufatanyabikorwa kuko uretse kubafasha muri iki gikorwa cyo kubaka, yanabafashije guha urubyiruko amatungo magufi(ihene).
Musabyimana Jeanine, ugiye gufashwa kubonerwa icumbi yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko asanzwe atorohewe n’ubuzima abayemo, ko aba mu nzu akodesha ibihumbi bine by’amanyarwanda(4,000Frws) abanamo n’abana be bane.

Avuga ku buzima abayemo, yabwiye intyoza.com ati“ Ubuzima ndimo burangora!. Oya buranagora cyane rwose. Mbayeho mu buzima butari bwiza kuko ntunzwe no guca inshuro aho ku munsi iyo nabonye imbaraga zo kujya guca inshuro ntahana amafaranga Igihumbi (1,000frws), Inzu mbamo nyikodesha ibihumbi bine, haba n’ubwo nyabura”.
Yakiriye neza ubufasha yahawe, ashimira Urubyiruko n’umufatanyabikorwa ariko by’umwihariko Ubuyobozi. Ati“ Ubu nshimye Imana cyane ndetse n’ubuyobozi bwacu bwiza. Dufite Perezida wacu mwiza, Paul Kagame uhora atwifuriza ibyiza, uhora adutekerezaho. Rero, kubera uru rubyiruko nongeye kubona Abavandimwe, Abana, Ababyeyi n’inshuti, mbese ubu ndishimye cyane, banyeretse Urukundo, banyeretse ko ntari njyenyine”.
Uwintije Mariam, akuriye Kampuni itanga ubumenyi bw’igihe gito mu myuga itandukanye( Community Workshop Company Ltd). Yabwiye intyoza.com ko gufata icyemezo cyo gufasha uru rubyiruko rw’Abakorerabushake kuremera uyu mubyeyi yabitewe nuko mu buzima busanzwe ari umuntu ukunda gufasha.
Yagize ati“ Ndi umuntu udakunda kubona abantu bababaye kuko nzi kubaho udafite imibereho myiza icyo bisobanuye. Nabaye impfubyi nkiri muto! Urumva rero gukura uri impfubyi ufite n’izindi mpfubyi urera byatumye nkura nkiri muto. Rero Imana Inshoboje nkagira icyo ngeraho, numva ko kuba hari icyo mfite, hari aho mvuye hari n’aho ngeze bimpatiriza kumva ko hari icyo ngomba gukora kugira ngo Igihugu cyacu kirusheho gutera imbere, buri munyarwanda abeho yishimye kandi abeho kubwe, ku bw’abandi n’Igihugu kuko ntacyo cyatwimye”.

Akomeza avuga ko nubwo adatunze byinshi, ariko ibyo amaze kugeraho abikesha kugira Igihugu cyiza, Umuyobozi mwiza, Perezida Paul Kagame we wongeye gutuma Igihugu kiba Igihugu, agahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, none imiyoborere ye myiza ikaba ihesheje u Rwanda n’Abanyarwanda ishema, umutekano n’Amahoro bikaba biganje.
Mariam, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Asaba urubyiruko kwitinyuka bakigirira icyizere ndetse bakumva ko aribo maboko asigasiye imbaraga zubaka Igihugu, ko kandi nta nakimwe batabasha gukora kibateza imbere mu gihe baba bashyize imbaraga hamwe. Ati“ Nibo mbaraga z’Igihugu, ni amashami y’Igihugu cyashibutse”.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) ba Mugina, bavuga ko imbaraga zabo nk’abakiri bato bazeguriye gukorera Igihugu, bashyira imbere ibikorwa bibateza imbere, bifasha abatishoboye kubaho baryohewe n’ubuzima, baryohewe n’Igihugu by’umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kuko banyuze mu buzima bugoye, bushaririye bwabasigiye ibikomere byo ku mutima no ku Mubiri.

Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.