Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025 ahagana ku i saa 6h30 mu Mudugudu wa Uwingando, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi habonetse umurambo w’umugabo witwa Nshimiyimana Pierre Celestin w’imyaka 40 y’amavuko. Yabonywe amanitse mu mugozi mu kiraro cyahoze kibamo ingurube.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage baturiye ahasanzwe uyu murambo, bavuga ko uyu nyakwigendera afite urugo mu murenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Raro, aho afite umugore w’isezerano babanaga, ariko akaba yazaga muri uru rugo rwo ku Murehe kuhasambana.
Uretse kuba uyu murambo wasanzwe muri uru rugo yazaga gusambana mo, binavugwa ko hari n’urundi rugo hafi aho rurimo umugore nawe bajyaga bakemurirana ibibazo by’umubiri( basambana).
Uru rugo uyu Nyakwigendera yazaga gusambana mo, amakuru intyoza.com ifite ni uko umugabo nyirarwo yasaga n’uwatandukanye n’umugore we ariko mu buryo butanyuze mu mategeko. Biranavugwa ko ngo yari aherutse kuhaza ahasanga uyu Nyakwigendera yarutashye.
Amakuru kandi agera ku intyoza.com ni ay’uko kuri iki cyumweru Tariki 25 Gicurasi 2025 uyu Nyakwigendera yari muri aka gace mu kabari k’uwitwa Nyandwi asangira inzoga n’abagore bane barimo abo babiri b’abasambane be.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent yabwiye intyoza.com ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wasanzwe amanitse mu mugozi mu kiraro cyabagamo ingurube bayamenye, ko kandi nk’Ubuyobozi bahageze ndetse n’inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi zikaba zahageze.

Amakuru intyoza.com ifite kugera twandika iyi nkuru ni uko abantu batatu barimo nyirakabari ndetse abagore babiri muri bane basangiraga na Nyakwigendera bose bamaze gutabwa muri yombi.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.