• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/06/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi umusore Ukekwaho kwirara mu nsina z’umuturage akararika
06/06/25
Kamonyi-Rugalika: Ni mwe bagenzacyaha ba mbere, mudufashe gutanga ubutabera-Daniel Nteziryayo/RIB
06/06/25
Itangazo ryo guhinduza amazina ya Murasandonyi Gaudelieve
06/06/25
Kamonyi-College APPEC: Ntabwo wambwira ko ushobora kubaka utubakiye ku mateka-Pacifique Murenzi

Kamonyi-Rugalika: Ni mwe bagenzacyaha ba mbere, mudufashe gutanga ubutabera-Daniel Nteziryayo/RIB

Umwanditsi
June 4, 2025

Mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa 03 Kamena 2025 yabereye mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Rukoma, Daniel Nteziryayo yasabye abaturage gufasha urwego akorera gutanga ubutabera, abasaba kudaceceka igihe bafite amakuru. Yababwiye kandi ko ibyaha bibera mu muryango biwangiza kandi ko bisenya Igihugu. Kuba hari abafatwa bakekwaho gukora ibyaha bakarekurwa, yababwiye ko ufashwe wese bitavuze ko afungwa ariko ko hari n’abarekurwa kuko abafite amakuru banze kuyatanga.

Daniel Nteziryayo, yabwiye Abanyamasaka ati“ Abagenzacyaha ba mbere ni mwebwe. Ibintu byose twe dukora duhera kuri mwe, amakuru muduha niyo adufasha”. Yakomeje asaba buri wese kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, gutanga amakuru neza kandi ku gihe ku bakora ibyaha ndetse n’aho bikorerwa.

Abaturage mu nteko yabo ku biro by’Akagari ka Masaka/Rugalika.

Yagarutse kuri bimwe mu byaha bikunze gukorwa, biteza amakimbirane ndetse bikanasenya Umuryango. Muri ibyo harimo; Guhoza ku nkeke, Gukubita no Gukomeretsa hagati y’abashyingiranywe, Gusambanya Abana ndetse n’ibindi byaha usanga ahanini bishingiye ku gukoresha nabi umutungo w’urugo, aho usanga umwe mu babana atamenya uko umutungo ukoreshwa.

Abitabiriye iyi nteko y’Abaturage, yababwiye ko byinshi mu byaha bikorerwa mu muryango usanga ahanini n’ubundi bifite inkomoko mu muryango kuko ngo niba umuntu yaravukiye mu muryango urimo amakimbirane, asanga intonganya hagati ya Se na Nyina, abona barwana cyangwa se bakora ibindi bibi, akenshi ngo uwo mwana ukuze atyo muri ubwo buzima azamukana ibyo yabonye kurusha ibyo yabwiwe.

Aha niho yahereye asaba by’umwihariko Ababyeyi n’abarera abana kubera urugero rwiza abo babyara n’abo barera kuko ibyo bakora abana babireba ariyo masomo akomeye bakurana kurusha amagambo bababwira.

Daniel Nteziryayo/RIB

Yagize ati“ Uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Iyo urebye, usanga abantu benshi bakora ibyaha nk’ibyo byo mu rugo bifite aho biri gukomoka. Aho usanga ari abana bakuriye mu makimbirane”. Yakomeje ababwira ko nta rirarenga, ko hakiri amahirwe yo guhinduka buri wese akamenya ngo ibintu ari gukorera umugore we, Umugabo we abana barabibona. Ati” Ni musigeho, muri gusenya umuryango, murimo kutwicira umuryango”.

Yababwiye ko icyaha ari icyaha, ko nta cyiza na kimwe kiva mu gukora ibyaha. Ati “ Icyaha ni kibi, icyaha gisenya Umuryango, Icyaha kigira ingaruka mbi ku muryango Nyarwanda. Ni mureke tureke ibyaha turi bakuru dusige Umuryango muzima uzubaka Igihugu cyacu. Ni muhaguruke dufatanye turwanye ibyo bintu by’amakimbirane yo mu rugo, ni umwanda”.

Yashishikarije ababana gufata umwanya wo kuganira kuko ari kimwe mu bifasha mu gukemura byinshi mu bibazo umuryango uhura nabyo. Yabibukije kandi ko byinshi mu bibazo usanga mu ngo bifatiye ku kuba abantu bataganira, batavugana nyamara babana.

Yabasabye kandi ati“ Ni mudufashe muduhe amakuru kuko uko turi twese dushyize hamwe nta munyabyaha watujyamo cyangwa ngo akore icyaha agende agaruke agume atyo kandi tumuzi neza, tuzi ibyo yakoze”.

Daniel Nteziryayo, mu bindi yasabye Abanyamasaka ni ukuzirikana ko Igihugu gishingiye ku muryango. Yababwiye ko ni bagiraa Umuryango muzima, Umuryango uzira intonganya, uzira amatiku n’amacakubiri ayo ariyo yose n’Igihugu kizaba kizima. Ati“ Ni mudufashe tugire umuryango muzima utarangwamo icyaha”.

Nkurunziza Jean de Dieu, Gitifu wa Rugalika yasabye aba baturage ayobora kwitandukanya n’abakora ibyaha n’ibisa nabyo, kwegera ubuyobozi bagatanga amakuru y’ababikora n’aho bikorerwa ariko kandi no kumenya abinjira mu Isibo batuyemo kuko ngo bibabaje kuba abantu baza bakaba ahantu ntawe ubazi.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5810 Posts

Politiki

4061 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga