• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/07/25
Kamonyi-SEVOTA: Godelive Mukasarasi yasabye buri wese kuba umwe mu“Abanyakuri ku Isi”
30/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Umugabo w’imyaka 42 arakekwaho gusambanya umwana we w’Umukobwa
30/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
30/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage

Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Umwanditsi
June 14, 2025

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere ari kumwe n’izindi nzego, yafunguye ku mugaragaro Imurikagurisha n’Imurikabikorwa riri kubera mu Murenge wa Runda ahazwi nka Bishenyi. Abaryitabiriye basabwe kujyana n’ubuyobozi mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage bukarushaho kuba bwiza. Hari isomo nk’ubuyobozi bubona rije nk’igisubizo kizafasha abaturage gutera imbere no kwihaza mu biribwa.

Dr Nahayo Sylvere, nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’ahabera iri murikagurisha n’Imurikabikorwa, yaganiriye n’abaryitabiriye ababwira ko mu byo ubuyobozi bwabonye by’umwihariko ku bijyanye n’Ubuhinzi hari umukoro bibasigiye.

Meya Dr Nahayo Sylvere.

Ati“ Ibyo twagiye tubona hariya, hari aho twabonye dufite umukoro ukomeye wo kubigeza ku baturage benshi, cyane cyane ibyo twabonye bijyanye n’Ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye. Twabifashe nk’umukoro turakomeza tubiganire. Dufite ibigo by’amashuri, dufite ibigo nderabuzima, dufite abafatanyabikorwa batandukanye bafite ubutaka, tugiye kongera tuganire turebe ko ibyo twabonye hano ubutaha bizaba byarageze ku baturage bacu benshi bashoboka”.

Yagize kandi ati“ Nk’uko bigaragara hano, tubonye ibikorwa byinshi byiza, bishimishije kandi bibereye ijisho, bimwe bigaragaza ko koko iterambere rigaragara rishingiye ku musaruro uri kugenda uboneka hirya no hino. Ibi bikorwa uko tubibonye icyo twifuza ni uko bigera ku baturage benshi. Hari abaturage n’ubundi babizanye, hari amakoperative aba yabihinze hirya no hino, baba boroye. Icyo twifuza ni uko tuza kongeramo imbaraga bikagera ku baturage benshi bashoboka ndetse bikagera no ku rubyiruko rwacu bityo narwo rukagira uburyo bwihariye butuma baboneka mu bikorwa nk’ibi by’ubuhinzi n’ubworozi”.

Uyu ni umwumbati weze mu mayaga(Nyamiyaga) kandi ku giti kimwe.

Nk’uko Meya Dr Nahayo akomeza abivuga, kugeza ibi bikorwa mu baturage benshi bashoboka ngo bizafasha ubuyobozi bw’Akarere kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ariko kandi by’umwihariko kongera imirire cyane cyane mu bakiri batoya babarizwa mu bigo by’amashuri n’ahandi hatandukanye ari nako bifasha abaturage kurushaho kwihaza mu biribwa, bityo banasagurire amasoko.

Yasabye abaje kumurika ibyo bakora ati“ Ndizera ko tuzakomeza kubijyanamo. Tujyanemo, ni tubahamagara, ni tubatumira tuganire turebe uko twajyanamo nk’uko dusanzwe dufatanya n’ubundi muzitabira tubashe kuganira kandi tujyanemo bize kudusigira umusanzu ukomeye hano iwacu mu karere ka Kamonyi”. Yakomeje abizeza ubufatanye bw’Akarere buzatuma barushaho gukora neza bagatera intambwe igana aheza kurusha.

Jean Marie Munyankumburwa/PSF Kamonyi.

Jean Marie Munyankumburwa, Perezida w’Urugaga rw’abikorera(PSF) mu karere ka Kamonyi avuga ko Imurikabikorwa n’Imurikagurisha nk’iri ari urubuga rubafasha kwerekana ubushobozi bafite nk’abikorera ariko kandi ukaba n’umwanya mwiza wo gukangurira abaturage guha agaciro ibikorerwa mu karere kabo, aho nabo ibyo babona bishoboka babikora kugira ngo bibafashe kwiteza imbere, bibabashishe guhindura ubuzima.

Yashimiye ubufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’uburyo bushyigikira Abikorera, asaba abikorera gukomeza gukora cyane no guhanga udushya, kunoza Serivise batanga ariko kandi bashyira imbere gukorera mu mucyo bagamije guhesha agaciro ubucuruzi bakora ari nako baharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.

Iri murikabikorwa n’Imurikagurisha rimaze icyumweru, abenshi mu baryitabiriye biganjemo abacuruzi baje ku ikubitiro ariko hakaba n’abandi biganjemo abamurika gusa ibyo bakora bagiye baza gahoro gahiro. Imibare PSF itangaza y’abaryitabiriye bose ni 79 barimo Imiryango( ONG) 31, Kampani z’abikorera 36, Koperative 7 n’abantu ku giti cyabo batanu(5).

KA-Drinks Ltd babyaza umusaruro igihingwa cya Hibiscus, aho bakuramo imitobe n’inzoga kandi iki gihingwa ubwacyo ni umuti.

Iyo nkoko ngo ipima ibiro 8.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5837 Posts

Politiki

4088 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga