Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
Abacungamutungo na ba Perezida b’Imirenge SACCO 12 zibarizwa mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 02 Nyakanga 2025 basuye imiryango 19 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batujwe mu Mudugudu wa Migina, Akagari ka Gihira, Umurenge wa Gacurabwenge. Baganiriye ndetse basiga babaremeye ibirimo ibiribwa n’ibindi nkenerwa mu buzima, ariko kandi banabakangurira kugana ibi bigo byimari bikabafasha mu guhindura ubuzima binyuze mu kubaha inguzanyo zabafasha gukora bakiteza imbere.
Igikorwa cyo gusura no kuremera iyi miryango cyabimburiwe no kujya kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza haruhukiye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 48 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jean Damascène Niyotumuragije, umucungamutungo wa SACCO ya Nyamiyaga avuga ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri gahunda y’Ubudaheranwa bashyize imbaraga hamwe nka SACCO zikorera mu Karere kugira ngo bagire igikorwa kimwe kibahuza mu kugira abo baremera, aribwo bahisemo iyi miryango.
Avuga kandi ko uretse kuremera iyi miryango, basuye Urwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza kugira ngo bibukiranye amateka yaranze u Rwanda, hagamijwe kugira ngo barusheho kugira imyumvire imwe kuri aya mateka ariko kandi no kwibukiranya ko bafite gushyira imbaraga hamwe mu gukumira no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri aho byaturuka hose.

Avuga ku gitekerezo cyo kuremera iyi miryango yagize, ati“ SACCO 12 z’Akarere ka Kamonyi twaregeranye, abayobozi barimo ba Perezida n’Abacungamutungo twumvikana ku gikorwa kimwe cyo gusura bamwe bari mu Mudugudu w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye hamwe tukabaremera mu gikorwa cy’Ubudaheranwa”.
Mu butumwa SACCO basigiye iyi miryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko bakwiye kuzirikana ko Igihugu gihari kandi kibazirikana, ko kandi nabo nk’abakozi b’ibi bigo by’imari kimwe n’abandi Banyarwanda bazakomeza kubaba hafi mu rwego rwo kubarinda guheranwa n’agahinda.

Uwineza ZamZam, umukozi w’Umurenge wa Gacurabwenge ushinzwe imiyoborere myiza wari uhagarariye ubuyobozi, yashimiye SACCO ku gushyira hamwe mu gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Yagize ati“ Ni igikorwa cyiza kuko kiratwereka ko nabo bari mu cyerekezo cy’Igihugu aho bashishikajwe no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye ngo barusheho kugira imibereho myiza. Nk’ubuyobozi, iki gikorwa cyatunejeje cyane kuko batweretse ko bari hafi y’abagenerwabikorwa bacu”.

Kaburame Celestin, umwe mu bagize iyi miryango 19 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batuye mu Mudugudu wa Migina, ashima SACCO ku nkunga babageneye muri iki gihe bagana ku musozo w’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati“ Ibintu tugejejweho n’abantu baje kudusura biradushimishije by’intangarugero. Iyi nkunga ikintu izatumarira mbanje no kwishimira, dore nk’ubu abana baje mu biruhuko, bamwe twari dufite guhangayika twibaza ku bushobozi bw’iyi minsi ku bidutunga ariko mu by’ukuri SACCO baje mu gisubizo twari dukeneye. Mukuri, batugaragarije ko batwitayeho natwe biratunejeje”.
Benedata Zacharie, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi avuga ko igikorwa abahagarariye SACCO bakoze ari cyiza, ko kandi nka IBUKA bagihaye agaciro n’uburemere gikwiriye cyane ko bafashije Abarokotse Jenoside batishoboye aho babageneye imfashanyo zirimo ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa biza kunganira ibyo ubwabo basanganywe.
Agira kandi ati“ Nk’abantu bacunga ibigo by’imari, bakira abakiriya batandukanye n’aba bari mu bo babasha kwakira ariko hakaba harimo n’abandi bakira bafite ubushobozi buri hejuru. Igikorwa nk’iki ng’iki cy’imfashanyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi gifasha mu kugabanya ubusumbane hagati y’abakire n’abakene ariko na none bigakomeza kubaremera icyizere cy’uko nubwo hari inyungu babona mu bakiriya babo ariko hari n’icyizere ko basubira inyuma bakajya kubafasha cyane cyane abatishoboye mu byiciro bitandukanye”.

Zacharie, asaba abahawe inkunga kuyikoresha neza ariko kandi anibutsa Abarokotse Jenoside by’umwihariko abatishoboye ko batari bonyine, ko nubwo hari gusozwa Iminsi 100 yo Kwibuka ariko ko na nyuma yayo bazakomeza kwitabwaho kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza. Abizeza kandi ko n’ibindi bibazo bitandukanye bigendanye n’imibereho aho bishoboka bizagenda bishakirwa ibisubizo ahandi hagakorwa ubuvugizi bugamije gushaka ibisubizo birambye bikemura ibibazo bikigaragara.
Mu nkunga yahawe iyi miryango uko ari 19 igizwe; Umuceri, Amata, Kawunga, Isukari, Amasabune, Amavuta yo guteka n’ibindi, byose hamwe bifite agaciro k’asaga Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane y’u Rwanda.


Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.