• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
07/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
07/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
07/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro

Umwanditsi
July 3, 2025

Mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 02 Nyakanga 2025 mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, hafashwe abagabo 11 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko. Abakomeje kwinangira baragirwa inama yo kubivamo inzira zikigendwa kuko Polisi iri maso.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa cyo gushakisha no gufata abakora ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko kigamije gukumira no kurwanya uwo ariwe wese ubukora kimwe n’undi wese wabwihisha inyuma akagira abo akoresha.

Mu mukwabu wakozwe mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye nka hamwe hagaragara ibirombe by’Amabuye y’agaciro ariko hakaba hari na bimwe bitagira bene byo, hafatiwe abazwi nk’Abahebyi 11 bakekwaho gucukura mu buryo bwo kwiba mu kirombe cy’imwe muri Kampani ihakorera.

SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko bose uko ari 11 bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo bashyikirizwe amategeko bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

Bimwe mu bikoresho byarafashwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko nta narimwe Polisi izihanganira abijandika mu bikorwa by’ubucukuzi budakurikije amategeko. Yibutsa buri wese ko Polisi iri maso ko uzabigerageza wese azafatwa agashyikirizwa amategeko, ko kandi ntaho gucikira hahari. Asaba buri wese ukibitekereza kuzibukira ahubwo agashaka ibyo akora byemewe n’amategeko.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga