Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Singuranayo Phillipe w’imyaka 47 y’amavuko. Birakekwa ko yishwe n’umugore we bashakanye byemewe n’amategeko ndetse n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu batuye Umudugudu wa Rugarama ahabereye ubu bwicanyi, ni uko mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Nyakanga 2025 ahagana ku I saa yine muri uru rugo humvikanye intonganya, aho hari ubushyamirane hagati y’umugabo n’umugore ariko kandi umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko nawe aza kwinjira mu ntambara yari ishyamiranije Se na Nyina.
Gushyamirana k’uyu mugabo n’Umugore we witwa Mukamabano Jeanne w’imyaka 37 y’amavuko ngo ntabwo ari inkuru nshya muri uyu Mudugudu kuko ngo bajya banyuzamo bakagirana amakimbirane. Kuri iyi nshuro, Amakimbirane no gushyamirana byasojwe no kwicana, aho uyu nyakwigendera yakubiswe ikintu mu mutwe arapfa( yasanganywe ibikomere mu mutwe).
Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu muryango wigeze kubaho igihe kitari gito ubana mu makimbirane ashingiye ku businzi, ariko ko muri iyi myaka hafi ibiri ishize Raporo babonaga zagaragazaga ko bari batakigirana amakimbirane.
Amakuru intyoza.com ifite ni uko kugeza twandika iyi nkuru, intandaro y’ugushyamirana muri uyu muryango kwagejeje ku kwicwa k’umugabo hataramenyekana imvano. Gusa na none, nyuma y’uko ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB bahageze, banzuye ko umurambo wa nyakwigendera ujyanwa gupimishwa mubitaro bya Kacyiru. Ni mu gihe abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera bafashwe bajyanwa kuri Sitasiyo ya Police na RIB ya Rukoma, mu gihe hakomeje iperereza.
intyoza.com