Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
Mu joro rya Tariki ya 01 Nyakanga 2025 mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Karama kirindwa n’Inkeragutabara hibwe Mudasobwa(Computer Positivo) 67 n’imigozi yazo. Bamwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubu bujura barimo abazamu batatu na Kontabure w’ikigo nibo ku ikubitiro bahise batabwa muri yombi nkuko Gitifu Yvette Aline Nirere uyobora umurenge wa Karama yabibwiye umunyamakuru wa intyoza.com
Aganira na intyoza.com, Gitifu Yvette Aline Nirere yabwiye umunyamakuru ko mu bigaragara bitagombeye n’ubusesenguzi bwimbitse, kwiba izi Mudasobwa urebye aho zari zibitse ngo ni ibintu bigaragara ko byari byarateguwe.
Yagize ati“ Ntabwo mu kuziba batoboye, ubona ko nyine harimo ikintu twakwita nko gutegura. Ntabwo bahatoboye, ahubwo ahantu ku rugi hagombaga gufungwa niho ubona hameze nk’aho bacishije ikintu cy’icyuma bagasa nk’abegura kuri serire(nko kujijisha)”.
Gitifu Yvette, ahamya ko mu by’ukuri uko bigaragara, ibyakozwe bitashoboka uretse mu gihe uwabikoze yaba afite umuntu w’icyitso wamuhaye amakuru kuko aho izi Mudasobwa zari zibitse ngo winjiraga mu cyumba ariko nabwo ngo ntuhite uzibona kuko zari zarakorewe ububiko bumeze nk’umutamenwa, aho zabikwaga mu mutekano kandi aho zibitse hafungishwa ingufuri ebyiri nazo abinjiyemo imbere bishe kugira ngo bagere kuri Mudasobwa.
Avuga kandi ko umwe mu bazamu( Inkeragutabara) ukekwa cyane ngo iryo joro yari ahari ndetse ngo n’aho mashine zibikwa ntabwo yari kure yazo kuko ari umuryango ku muryango. Ati“ Urumva rero nti babikora atabireba cyangwa atabyumva. Yasaga n’aho abarebera, ariwe cyitso cyabo”.
Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko mu bamaze gufatwa, uretse Abazamu ndetse na Kontabure, hari n’umwarimu nawe wamaze gufatwa. Bivugwa ko uyu ashobora kuba yarabonywe n’umwana w’umunyeshuri atwaye ibikapu birimo za Mudasobwa, aho haje abamotari babiri bazitwara. Bivugwa kandi ko uwo muzamu ukekwa, iryo joro ryo kwibwa ngo hari umuntu w’umugabo yazanye avuga ko ari Afande we, ndetse abandi bazamu akuriye abakura hafi y’aho Mudasobwa zibikwa. Hari kandi kuba iryo joro ngo yaragiye akomanga ku nzugi ku buryo hari n’irondo ryahanyuze ribajije ibisakuza ababwira ko nta kibazo gihari, baragenda ariko mu gitondo hatakwa ubujura bwa Mudasobwa 67 n’imigozi yazo.
Munyaneza Theogene