• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Umwanditsi
July 9, 2025

Ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuri uyu wa 09 Nyakanga 2015 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze umukwabu wasize itaye muri yombi abasore 4 mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi. Bose bakekwaho ubugizi bwa nabi burimo gutegera abantu mu nzira bakabacuza utwabo.

Abatawe muri yombi nkuko SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabibwiye intyoza.com bafatiwe mu mukwabu Polisi yakoze ku bufatanye n’abaturage bayihaye amakuru.

Avuga ko uyu mukwabu wakozwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha. Asaba abaturage kongera imbaraga mu gutanga amakuru neza kandi ku gihe kugira ngo Polisi ibakize abanyabyaha babajujubije, babuze gukura amaboko mu mifuka ngo bakore ibyemewe n’amategeko ahubwo bagashaka gutungwa n’ibyo abaturage bavunikiye.

SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye intyoza.com ko uko ari bane bafashwe bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo bakorerwe Dosiye ku byaha bakekwaho bityo bashyikirizwe amategeko abakanire urubakwiye.

Nkuko SP Emmanuel Habiyaremye, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo abivuga, Polisi iraburira uwo ari we wese utekereza guhungabanya umutekano w’abaturage akora ibyaha mu buryo ubwo aribwo bwose ko bitazamugwa amahoro kuko Polisi iri maso kandi ntaho kuyicikira hahari.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga