Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
Umunyamategeko Me Jean Paul Ibambe, akebura ndetse akagira inama abanyamakuru by’umwihariko abatara inkuru mu bihe by’intambara, by’Imidugararo n’amakimbirane. Asaba abakora uyu mwuga wo gutara, gutunganya no gutangaza inkuru kugira imyitwarire iboneye idaha icyuho impande zihanganye kuko ikosa rito rimuviramo gufatwa nk’umwanzi bikaba byashyira ubuzima bwe mu kaga. Yibutsa ko“ Umunyamakuru muzima ari uriho atari uwapfuye”.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa intyoza.com, Me Jean Paul Ibambe avuga ko nubwo hari uko amategeko y’intambara(International Humanitarian Low) agena uko umunyamakuru uri mu kazi ke arindwa cyane cyane mu bihe nk’ibyo by’Intambara, Imidugararo n’Amakimbirane, ahamya ko uyu ariwe wa mbere ukwiye kumenya uko yirinda igihe ari mu kazi kugira ngo atagira uruhande ruhanganye n’urundi aha icyuho akaba yafatwa nk’umwanzi.
Yibutsa ko mu gihe umunyamakuru ari mu kazi ke nk’uko n’ubusanzwe amahame y’umwuga abivuga, ntakwiye na rimwe kugira uruhande abogamiraho mu zihanganye kuko ibyo bishobora guha icyuho umwe mu bahanganye ku mubona nk’umwanzi.
Agira kandi ati“ Umunyamakuru akazi aba arimo gukora si ake, ahubwo abaturage cyangwa se abamukurikira mu bitangazamakuru akorera mu mpande zose baba bakeneye kumenya ibiri kuba kugira ngo nabo bagire amakuru”.
Ahamya ko uko amategeko ateganya uko umunyamakuru uri mu kazi ke arindwa mu buryo bwihariye ngo ni nako ateganya ibyo asabwa kubahiriza no gukurikiza birimo no; kuba afite ibyangombwa by’akazi bimuranga, uburyo bw’imyambarire bugaragaza ko ari umunyamakuru, ibyangombwa agomba gushaka bimwemerera kujya gushaka inkuru aho hantu habera Intambara, Imidugararo cyangwa se Amakimbirane.
Me Jean Paul Ibambe agira kandi ati“ Abanyamakuru batara inkuru cyangwa se bashobora kugera ahari kubera Imirwano, Imidugararo n’Amakimbirane, aho batara, batunganya bakanatangaza inkuru mu byo basabwa kwitwararikaho harimo kwita cyane ku bijyanye n’umutekano wabo kubera ko; Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye”.
Me Jean Paul Ibambe, yibutsa Abanyamakuru ko nubwo nta gihe na kimwe Umunyamakuru adasabwa kuba umunyamwuga mu kazi ke ka buri munsi, by’umwihariko ngo mu bihe nk’ibi by’Intambara, Imidugararo n’Amakimbirane ngo ni ibihe kuri we biba bidasanzwe, bisaba kwita cyane ku bunyamwuga kurusha ibindi bihe kuko ari ibihe biba birimo ibyago byinshi byo kuba yahaburira ubuzima mu gihe yagira aho ateshuka.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.