Kamonyi: Uwaje kubaka Ikigo cy’Ishuri arashinja ubuyobozi kumushyira mu gihombo babigambiriye
Mutuyimana Francois, umushoramari uvuka mu Karere ka Kamonyi ariko akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, ashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kumugusha mu gihombo bubigambiriye. Avuga ko yaje muri aka karere kuhashinga ikigo cy’ishuri, aca mu nzira zisabwa ashaka ibyangombwa byo kubaka arabihabwa ndetse mbere yo gutangira ibikorwa arasurwa, ariko nyuma ngo atungurwa no guhagarikwa mu gihe inyubako z’ibyumba by’amashuri zari zimaze kuzamurwa.
Aganira na intyoza.com, Mutuyimana Francois mu gahinda kenshi yagize ati“ Niba umuntu afite ibyangombwa, nta musoro mbamo Leta, ibintu byose mba nabyubahirije, nkagana ikigo kikamfasha! none ibintu byanjye byose bikaba bigiye kujya muri cyamunara, mu by’ukuri ibi bintu bizagenda gute”?.

Agira kandi ati“ Ndasaba kurenganurwa, nkarenganurwa na Perezida wa Repubulika kuko na Guverineri nawe ubwe arabizi ariko nta kintu ashaka kubikoraho. Ndibaza nti ese niba badushishikariza gutera imbere nk’urubyiruko, umuntu yakora ikintu nk’iki ng’iki bakaza bakamuhombya bingana aka kageni, ni uruhe rupfu rurenze uru ng’uru kuba umuntu yaza akaguhombya amafaranga angana gutya uri urubyiruko, nta mutungo wundi ufite, akaza waragujije yarangiza ibintu nk’ibi ng’ibi akaza akabikubita hasi”?.
Akomeza avuga ko nyuma yo guhagarikwa mu buryo butunguranye ndetse budakoresheje inyandiko, we yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi asaba gukomeza ibikorwa bye byo kubaka ndetse amenyesha Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacurabwenge ari naho ibikorwa biri, amenyesha Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano iterambere ry’Imihanda n’Ubwikorezi/RTDA, Amenyesha Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire/RHA, Amenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere/RDB kuko bari mu bamuhaye ibyangomba bakanamusura mbere yo gutangira ibikorwa bye.

Mutuyimana, avuga ko mbere y’uko ibi byose biba hari umuturanyi we w’aho ari gushyira ibikorwa wamuhamagaye ku itariki 10 Kamena 2025 bagahura akamubwira ko Akarere kagiye kumuhagarika kubaka.
Uyu muturanyi, nyuma ngo yaje guhuza Mutuyimana Francois na Meya w’Akarere kuri Terefone ye ngendanwa, Meya ngo amubwira ko yashakishije uwo mushoramari waje gukorera muri Kamonyi, ashaka muri Muhanga na Ruhango ariko akaba yasanze atamuzi, aramubaza ati“ Wowe waturutse hehe?, aramusubiza ati“ Ndi Umunyarwanda, naturutse i Kigali naje gukorera hano umushinga w’Amashuri”.
Akomeza avuga ko Meya yamubwiye ko aza kumuvugisha, bucyeye ahagamagarwa n’Umukozi mu Karere ka Kamonyi ushinzwe One Stop Center(OSC-Ibiro by’Ubutaka), amubwira ko baje kumuhagarika.
Mutuyimana Francois, avuga ko nyuma haje itsinda rigizwe n’abakozi b’Akarere bakora mu biro by’Ubutaka ndetse n’Umukozi w’Umurenge wa Gacurabwenge ushinzwe iby’Ubutaka, bamusaba guhagarara ndetse bamubwira ko bazi ko ibyangombwa byo kubaka abifite ariko ko asabwa kuza ku karere bakamugira inama.
Avuga ko bucyeye, yagiye ku Karere mu biro by’Ubutaka akabwirwa n’umukozi ubishinzwe ko abizi neza ko ibyangombwa nta nakimwe aburamo ariko ko agenda akavugana na Meya.

Ati“ Meya nagiye kumureba, ngezeyo arambwira ngo hariya hantu harimo ikibazo cy’Ikorosi ngo ryazahitana abanyeshuri, ndamubwira nti ese Nyakubahwa Meya, hariya hantu ko mwaduhaye icyangombwa, akarera ka kaza kagasura, hakaza RDB igasura, hakaza RTDA…, uyu mwanya nibwo mubonye ko hariya hantu hatemerewe kuba hakubakwa”?.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buherutse kugirana n’Itangazamakuru ku wa 29 Nyakanga 2025, umwe mu banyamakuru yabajije ibyo guhagarika uyu mushoramari kuzamura ibyumba by’amashuri mu gihe Akarere gataka ko gafite ubucucike mu mashuri.

Meya mu gusubiza iki kibazo cyanatinzweho, nubwo atashakaga kwemera neza ko mu byateye iki kibazo harimo n’ikibazo cy’Ikorosi rivugwa, aho rimwe yasaga n’ugaragaza ko naryo rihari ubundi akirinda kurivugaho cyane ariko uko abanyamakuru batinze babaza kuri iki kibazo, yageze aho avuga ko icyemezo cyo ku muhagarika cyatewe n’uko hari ibyo umushoramari atubahirije birimo kuba ngo yaramaze kubaka Fondasiyo ntabanze kujya ku karere gusaba ko baza ku musura mbere y’uko azamura inyubako nyirizina.
Mutuyimana Francois, avuga ko kuri we yagiriwe akarengane n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ndetse bukaba bumugushije mu gihombo babishaka. Avuga ko yari yasabye Inguzanyo muri Banki y’amafaranga asaga Miliyoni 200 ashaka kubaka ishuri yumvaga ko rizatangirana n’uyu mwaka w’Amashuri uzatangira muri Nzeri ariko byose ngo bigiye hasi. Ati“ Iyi si imiyoborere”. Akomeza avuga ko inzira asigaranye ari ugutakambira Perezida wa Repubulika cyangwa se akagana Inkiko akareba ko yarenganurwa.

Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.