Prof. Omar Munyaneza wahoze ari Umuyobozi mukuru wa WASAC n’abandi 2 batawe muri yombi
8Ku isaha y’i saa tanu n’iminota 23 yo mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Kanama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rubinyujije ku rukuta rwa X(rwahoze rwitwa Twitter), rwatangaje ko rwataye muri yombi Prof. Omar Munyaneza wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura(WASAC). Si we gusa kuko hanatawe muri yombi abandi bayobozi babiri bakorera muri iki kigo.
Mu butumwa bwa RIB, nkuko bugaragara ku rubuga rwayo rwa X, ivuga ko aba bose batawe muri yombi bakekwaho gukora ibyaha bya; Ruswa, Itonesha, Gusaba Inshimishamubiri rishingiye ku Gitsina.
RIB, ivuga kandi ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo zayo za; Kimihurura ndetse na Kicukiro mu gihe hagitunganywa Dosiye zabo ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Muri iri tangazo, RIB ivuga ko ishimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibikorwa abafashwe bakurikiranyweho bitahurwa. Ikomeza kandi kuburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi bafite mu nyungu zabo bwite kuko ibyo bihanwa n’Amategeko kandi ko RIB izakomeza kubirwanya ku bw’Ineza ya Rubanda.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.