Kamonyi-Rugalika: Abasoje amasomo muri Gifts Rwanda bahawe igishoro kibafasha kwihangira umurimo
Umuryango Gifts Rwanda utegamiye kuri Leta, kuri uyu wa 08 Kanama 2025 waremeye abarangije amasomo mu mwuga w’Ubudozi, ubaha Mashine(ibyarahani). Uko bose ari 20 basoje, Abakobwa 19 n’Umuhungu umwe bahawe Mashine 20 zigiye kubafasha guhindura Ubuzima bakihangira Umurimo, bakiteza imbere bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo. Ni amasomo bahawe mu gihe kigera ku mezi atandatu(6).
Nyiratunga Immaculee, Umubyeyi w’abana bane n’Abuzukuru batatu ni umwe mu barangije amasomo y’Ubudozi. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko yaje kwiga afite abamucaga intege benshi bamubwira ngo arajya he ko akuze yaretse abakiri bato, ko we atazabibasha.

Avuga ko nubwo yacibwaga intege bamwumvisha ko atazabishobora, muri we ngo yari afite intego yo kwiga akagira umwuga azi ushobora kumufasha gukora akikura mu bukene kuko kuri we ngo buryana kurusha gutega amatwi ibisharira biva mu bamucaga intege n’ibindi.
Ashima Gifts Rwanda yamufashije akaba asoje amasomo nta mafaranga yishyujwe ahubwo bakanagerekaho kumuha Imashine yo kumufasha kwihangira Umurimo. Agira ati“ Ndashima Gifts Rwanda. Kimwe na bagenzi banjye, dusoje amasomo tutabazwa amafaranga y’ishuri ahubwo banarenzaho baduha Imashine nk’igishoro kizaturemera Ubuzima. Ngiye kugenda nkore nivane mu bukene kuko bwo buryana kurusha ibindi wacamo. Abancaga intege bazambona nkora kandi muri bo harimo abazampa akazi”.

Emmanuel Nzabandora, Umuhungu umwe rukumbi muri 20 barangije amasomo y’Ubudozi, ku myaka ye 18 y’amavuko avuga ko amezi atandatu amaze yiga kudoda atari impfabusa kuko ayasoje afite umwuga azi mu buzima kandi akaba agiriwe ubuntu agahabwa Imashine izamufasha gukora akiteza imbere we n’umuryango.
Agira kandi ati“ Ni byiza kugira abagiraneza nka Gifts Rwanda. Bampaye intangiriro y’Ubuzima. Ni ahanjye ho kubyaza umusaruro aya mahirwe mpawe nkiteza imbere. Nacikishije amashuri ngeze mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye mbura ubukomeza kuko nta bushobozi bwari Buhari ariko ubu mbonye igishoro cy’ubuzima, ngiye gukora”.
Akomeza kandi ati“ Ngiye gutangira umwuga w’Ubudozi, si nzongera kuba wa mwana mu rugo usaba ababyeyi n’abandi, ahubwo nanjye ngiye kugira uruhare mu gukora ibituma ndema ubuzima bwanjye bwiza, mfashe umuryango nanjye niteze imbere”.
Uwavuze mu izina rya Gifts Rwanda, yashimiye abanyeshuri bose uko ari 20 barangije amasomo yabo y’Ubudozi bakaba bajyanye Ubumenyi ku isoko buzabafasha guhindura ubuzima bagakora bakiteza imbere.
Yagize kandi ati“ Uyu munsi ntabwo twizihiza gusa ubumenyi mukuye hano, ahubwo turizihiza n’Imbaraga, Ukwihangana n’Ubutwari bwa buri wese yagize mu minsi yose yamaze aha. Iyo mbarebye simbona gusa abarangije amasomo yo kudoda, ahubwo mbona Abagore bari guhindura Ubuzima bwabo, bw’Imiryango yabo ndetse n’ubwa Sosiyete Nyarwanda muri rusanjye”.
Yababwiye kandi ati“ Mwigishijwe ubuhanga bwo kudoda yego!, ariko birenze n’ibyo byo kudoda. Mwubatse icyizere, mwubaka Umuryango kandi mwahesheje ishema Igihugu ndetse n’ejo Hanyu hazaza. Ubu mufite Ubushobozi bwo kudoda ariko ni ukurushaho. Mufite kandi ubushobozi bwo kwihangira Imirimo mugafasha n’abandi kubaka ejo hazaza. Ndizera ko buri umwe muri mwe azakomeza gukora ibikorwa bikomeye ndetse akaba ikitegererezo mu bandi”.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku barangije, yashimiye Umuryango Gifts Rwanda nk’umufatanyabikorwa mwiza w’Akarere ufasha mu gutuma ubuzima bw’Abaturage buba bwiza, akabafasha kuva ku rwego rumwe rw’Ubuzima bajya ku rundi.

Yasabye abarangije amasomo gutera intambwe bagakora, bakivana mu bukene kuko bahawe ubumenyi ndetse bahabwa n’Igishoro. Ati“ Ni mujye ku isoko ry’Umurimo mukore kandi twizeye ko mugiye guhindura imibereho yanyu ikaba myiza kurusha. Uwarwaniraga n’umubyeyi isabune ni agire uruhare mu kuyigura, uwabwiraga umubyeyi ko nta nkweto afite zo kugira ngo agende ni agire uruhare mu gufasha uwo mubyeyi kwiteza imbere. Mwigiye guhindura imibereho yanyu no guhindura imibereho y’Imiryango yanyu kandi imiryango yanyu ni mwebwe ubwanyu, Abo mubana n’abazabakomokaho”.
Gifts Rwanda, ni Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije gufasha Abaturage kugira iterambere rirambye, bakagira ubuzima bwiza. Abanyeshuri 37 nibo bamaze kuhabonera amasomo ajyanye n’Ubudozi kuva itangiye. Abarangije bose bahabwa Imashine zidoda zibafasha kujya ku isoko ry’Umurimo bagakora bakiteza imbere ubwabo n’imiryango yabo.

Uretse Abanyeshuri 17 ba mbere basoje amasomo nk’aya mu kwezi kwa Kabiri k’uyu mwaka wa 2025 ndetse bakanahabwa Imashine zibafasha kujya ku isoko ry’umurimo bagatangira ubuzima bushya bafashijwe na Gifts Rwanda, aba 20 barangije nabo bahawe ibyemezo by’uko basoje amasomo yabo y’Ubudozi ndetse bahabwa Imashine zidoda kuri buri umwe. Uko ari 20 basoje amasomo, igihe bamaze biga ndetse na Mashine bahawe, agaciro k’ibibagenzeho kuko nta faranga na rimwe basabwaga, ni Miliyoni hafi Eshanu n’ibihumbi Magana ane y’u Rwanda (5,395,000Frws) kuri aba gusa 20.







Habaye kandi umwanya wo Kwizihiza no Kwibuka Ubuzima bwa Sharon Shelton washinze Gifts Rwanda;
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.