Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage
Kampuni ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro(Gisizi Mining Company Ltd/GIMI) ikorera mu Murenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi yakiriye abakozi ikoresha mu busabane ngarukamwaka aho basangira bakaganira bishimira ibyo bagezeho bananoza inga nshya. Bagarutse kandi ku ruhare iyi Kampuni igira mu iterambere ry’umuturage by’Umwihariko abari hafi y’ahakorerwa ubucukuzi n’Abanyakayenzi batishoboye muri rusange.
Mujawase Ernestine, Umuyobozi(Manager) wa Gisizi Mining Company Ltd aganira n’Umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko iyi Kampuni akorera imaze imyaka 10(yiswe GIMI Ltd) ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ko kandi ubwoko bw’Amabuye bacukura I Gisizi ari imvange ya Koruta na Gesegereti aho Koruta iba iri ku kigero cya 30% mu gihe Gasegereti iba ifite 70%.

Ashima ko nka Kampuni y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagira uruhare mu iterambere ry’abaturage baba abegereye ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi ndetse n’abandi bo hirya no hino mu Murenge wa Kayenzi, cyane abatishoboye.
Avuga ku ruhare GIMI Ltd igira ku iterambere rihindura ubuzima bw’abaturage bukarushaho kuba bwiza, yagize ati“ Dufite gahunda y’ibikorwa tugomba gukora birebana n’iterambere ry’Abaturage begereye aho dukorera ubucukuzi. Bimwe muri ibyo bikorwa, harimo; gutanga akazi gahemba Abaturage, Kubakira abatishoboye inzu kugira ngo bagire aho kuba, Gutangira abaturage Mituweli, hari Ukuboroza Inka, Kubaka Imihanda y’imigenderano ihuza Akagari dukoreramo n’utundi tugakikije n’ibindi byose bigamije gutuma ubuzima bw’Umuturage burushaho kuba bwiza”.

Mujawase, avuga ko gutegura umunsi w’Ubusabane n’abakozi ari igikorwa bakora buri mwaka bagamije Gusabana, baganira kandi basangira, bishimira ibyo baba barafatanije kugeraho ari nako baganira ku ngamba nshya zo kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire.
Agira kandi ati“ Igisobanuro cy’Umunsi w’Ubusabane hagati yacu n’abakozi gifite agaciro gakomeye kuko mu busanzwe duhura turi mu nshingano z’akazi, tubazwa inshingano. Uyu aba ari umunsi w’ibyishimo, kuganira tugasangira noneho ntawe uri kuvuga ngo ko utakoze ibi, jya gukora ibi! Mbese uyu munsi kuri twe uba ari uw’ibyishimo kuko niho dusabanira tukishima nyuma y’akazi kaduhuza buri munsi”.
Mujawase, asaba abakozi gukora bakunze umurimo bakora, kugira Umurava mu byo bakora kugira ngo Kampuni itere imbere kuko gutera imbere kwayo ariko gutera imbere k’Umukozi, Umuryango we n’Igihugu muri rusange.
Kagoyire Beatrice, mu myaka 45 y’amavuko afite, isaga 10 ayikoze muri iyi Kampuni. Ahamya ko gukora muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro agahembwa byamufashije kubaka ubuzima bwe n’umuryango we kuko yabashije kurihira abana be 3 amashuri ndetse agura Inka.

Avuga ko kuba akora agahembwa, byamufashije kuba yishyura Mituweli neza kandi ku gihe, kuba muri Ejo Heza ariko kandi no kuba mu Bimina nibura aho atanga Ibihumbi icumi buri kwezi.
Ahamya ko ibyo bimufasha kugira ibindi bikorwa akora bituma yiteza imbere kuko abikora mu buryo bwo kwiteganyiriza kuko igihe agize ikibazo gitunguranye kimusaba amafatanga abasha kuguza mu kimina mu gihe atarahembwa. Ahamya kandi ko ubu yamaze kugura amabati akaba agiye gutangira kubaka inzu yo kubamo we n’umuryango we kuko aho basanzwe hasa no mu manegeka.
Avuga ku gikorwa cy’Ubusabane buhuza Abakozi n’Abakoresha ba GIMI Ltd bagasangira bishimye ntawe ubaza undi inshingano, yagize ati“ Ni igikorwa cyiza, ni nk’Umwana n’Umubyeyi. Uzarebe buriya iyo ufite abana ugateka ukabagaburira mukicara mukaganira abana barishima. Uku rero baduhuriza hamwe tukicarana, tugasangirira ku meza amwe bisobanuye byinshi mu mibanire myiza n’imikoranire hagati yacu”.
Turikumana Jean Marie Vianney, afite imyaka 25 y’amavuko. Avuga ko gukora nk’umukozi wa Gisizi Mining Company Ltd byamufashije kugira icyerekezo n’Intego by’Ubuzima bwe kuko yagiye yirinda kwaya ngo akoreshe nabi amafaranga ahembwa.

Avuga ko nibura ku munsi atabura Ibihumbi bitanu yinjiza bivuye mubucukuzi akora muri GIMI. Ahamya ko muri ubu bucukuzi yabashije Kubaka inzu, Ashaka Umugore ndetse Agura Inka akora n’ibindi bikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere.
Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yashimiye Gisizi Mining Company Ltd ku gutegurira umunsi nk’uyu abakozi ikoresha bakicara bagasangira ndetse bakaganira bishimira ibyo bakoze ari nako bafata ingamba z’iminsi izakurikiraho.

Agira kandi ati“ Ibikorwa bya GMI ni byiza haba mu nyungu z’abakozi, Inyungu za Kampuni ndetse n’imikoranire n’Ubuyobozi ariko kandi bikaba n’inyungu ku Banyakayenzi bose kuko umusaruro uva hano ubageraho mu buryo butandukanye”.
Avuga ku kuba GIMI yaremeye abaturage ikabishyurira Ubwishingizi bw’Ubuzima(MITUWELI), yagize ati“ Twashimye uburyo mwibuka ko hari abadafite ubushobozi buhagije mukabishyurira Mituweli”. Yakomeje asaba abakozi kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bakora bagahembwa, abasaba gukora biteza imbere ariko kandi bizigamira, anasaba abakoresha gukomeza gukora neza bafasha mu gutuma ubuzima bw’abaturage buba bwiza kurusha.
Gisizi Mining Company Ltd, ifite abakozi babariwa hagati ya 200-250 barimo ibitsina byombi. Benshi mu bakozi b’Iyi Kampuni ni abatuye aho ikorera Ubucukuzi no mu nkengero zaho. Nk’uko Ernestine Mujawayezu, Umuyobozi wa GIMI Ltd abisobanura, umusaruro uva muri ubu bucukuzi ugera byihuse mu bakozi kuko bahembwa buri cyumweru kandi ayo bahembwa ni nayo kenshi bakoresha mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere. Abasaba gukora bizigama, bibuka ko ahazaza habo heza hategurwa bagifite imbaraga.

Abakozi ba GIMI Ltd bakoze neza barashimiwe;











Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.