• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
18/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
18/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage
18/08/25
Kamonyi-Rugalika: Abasoje amasomo muri Gifts Rwanda bahawe igishoro kibafasha kwihangira umurimo

Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma

Umwanditsi
August 17, 2025

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2025 ahashyira ku i saa saba mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Nyagishubi, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, Umusore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Olivier Habinshuti wari uzwi ku izina rya”Zidane” yishwe atewe icyuma mu Mutima ubwo yari agiye gukiza abarwanaga. Amakuru agera ku intyoza.com ni uko i Se na Nyina bamutaye we n’abavandimwe, atangira gufata inshingano, aba Se ndetse na Nyina w’abavandimwe be.

Umwe mu bo mu muryango wahamaye umunyamakuru wa intyoza.com ahagana i saa kumi z’Igitondo asaba ko yamufasha gutabaza kuko ngo kuva ibyo byaba bari babuze ubatabara, avuga ko Nyakwigendera yiciwe mu nzira atewe icyuma ubwo yatahaga.

Andi makuru intyoza.com yahawe ni uko uyu Nyakwigendera mu gufasha abavandimwe kubaho mu buryo butandukanye, mu byo yakoraga ngo harimo no gushushanya akagurisha amafaranga abonye akayifashisha mu gutunga abavandimwe be.

Kuba uyu Nyakwigendera ariwe wari i Se akaba na Nyina w’abavandimwe bavukana, bituruka ku kuba ngo i Se ubabyara yarabataye akajya kwishakira undi mugore. Nyina ubabyara nawe arabata ariko ngo aza gufungwa nubwo nyuma yafunguwe ariko ntagaruke mu bana,

Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yabwiye intyoza.com ko abateze nyakwigendera bakamwica ubwo yabonaga barwana akajya kubakiza, bose amazina yabo ngo arazwi ndetse babiri muri bo bamaze gufatwa.

Avuga kandi ko aba bose basanzwe ari ibihazi, ko bafatwa kenshi bakajyanwa mu bigo ngororamuco cyangwa se ibi binyurwamo by’igihe gitoya, bakarekurwa bibwira ko bagororotse ariko nyamara atari byo. Ahamya kandi ko muri aba harimo n’abamaze igihe gitoya bafunguwe.

Gitifu Jean Paul Minani, ahawe kuyobora uyu Murenge wa Nyarubaka vuba kuko nta Kwezi arawumaramo. Asaba abaturage yashinzwe kuyobora kwirinda Ibyaha kuko bigira ingaruka nyinshi ku Muryango Nyarwanda.

Abasaba kandi gutangira amakuru ku gihe ku hashobora kuva ibyago nk’ibi byabaye cyangwa se ibindi bibi no kubo babikekaho mu rwego rwo gufatanya n’Ubuyobozi n’inzego zitandukanye kurwanya no gukumira ibyaha.

Abasaba kandi ubufatanye mu kwicungira Umutekano binyuze mu ma rondo y’Abaturage. Abagira inama yo kwirinda Ubusinzi kuko bushobora gukoresha bamwe ibigize ibyaha.

Amakuru yihariye intyoza.com ifite kuri aka Kagari ka Nyagishubi, ni uko ari Akagari gakunze kuberamo ibyaha n’ibisa nabyo. Ni Akagari kegereye cyane kuri Kaburimbo kandi gakora ku Karere ka Muhanga ku gice cyegereye Umujyi, ka kaba by’umwihariko nta DASSO kagira. Gusa Gitifu Jean Paul Minani yabwiye intyoza.com ko nawe abona ko kuba katagira DASSO ari ikibazo ariko ko bagiye guhita bashaka uwo bahohereza bamukuye mu Kagari kagaragara ko kadafite ibyaha byinshi.
intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5846 Posts

Politiki

4097 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1004 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga