Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira ari mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore iri kubera ku Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 29 Kanama 2025, abwiye Abagore ko nubwo mu cyivugo cyabo(Mutimawurugo) harimo ko batazatesha Agaciro uwakabasubije, n’Abagabo ngo niko biri kuko nabo ntako bagiraga, bakagize kubera Perezida Paul Kagame.
Visi Meya Uzziel, ahereye ku cyivugo cya Mutimawurugo kigira kiti“ Ndi Mutima w’Urugo, Ndi Nyampinga, Ndi Umugore Ubereye u Rwanda, Si Nzatesha Agaciro Uwakansubije”, yabwiye Abagore ati“ Ese mugira ngo natwe nk’Abagabo hari agaciro twari dufite!? Natwe tugakesha uwakadusubije, Perezida Paul Kagame. Buriya tuba twakomeje kuvuga ngo Abagore mwasubijwe Agaciro, Abagabo se twe twari dufite akahe?”.
Yakomeje ababwira ati“ Abagore muri Imbaraga zikomeye, tuzajya dukomeza no kubivuga kenshi n’uwabyumvaga buhoro abyumve cyane!, muri urwego rufatika kandi guha agaciro Umugore ni ukugaha Umuryango. Gushyigikira Umugore ni ugushyigikira Umuryango, ni ugushyigikira iterambere ry’Igihugu kuko ntabwo twabasha kubaka iki Gihugu uruhare rw’Umugore rutabonetse”.
Yabwiye Abagore ko ibyo bakora, icyo bashyizeho imbaraga z’Umutima n’Umubiri bagikora kandi neza. Yagize ati“ Byaragaragaye ko Abagore bafite Impano nyinshi n’imbaraga nyinshi, ahubwo twebwe icyo tugomba gukora ni ugukomeza kubongerera imbaraga no kubaba hafi tugafatanya mu bikorwa bya buri munsi kuko imbaraga zo murazifite n’ibyo gukora birahari”.
Yakomeje yibutsa Abagore ko bagomba gukora ibikorwa byose biganisha ku mpinduka nziza z’Ubuzima bw’Umugore. Ati“ Turifuza ko ibikorwa byose turi gutekereza tuzakora ari ubungubu ndetse n’ibizaza bigomba kugaragaza impinduka mu mibereho myiza y’Abagore, mu iterambere ryabo kuko Umugore hari aho avuye n’aho ageze ariko kandi ntabwo turagera aho dushaka uko bikwiye. Hari ibimaze gukemuka ariko kandi haracyari n’inzitizi tugomba gukomeza gufatanya tukazivana imbere y’Umugore bityo agakomeza gukora agatera imbere”.
Muri iyi Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore, abayitabiriye baraganira ku ruhare rw’Umugore mu iterambere rye bwite, Umuryango n’Igihugu muri rusange, ariko kandi n’inzitizi ahura nazo n’uko zakurwaho. Ni mu Nsanganyamatsiko igira iti“ Duteze Imbere Umugore, Dufatanya mu kurwanya icyabangamira iterambere rye”.

Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.