• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
18/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
18/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
18/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Kamonyi-Rukoma: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yishe mugenzi we wUmuhungu amuteye icyuma

Umwanditsi
September 2, 2025

Ahagana ku I saa moya n’iminota mirongo itatu(19h30) zo mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Rubare, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, umwana w’Umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko yateye icyuma mugenzi we w’Umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko aramwica. Bari bafitanye isano ya hafi mu miryango yabo.

Amwe mu makuru abaturage bahaye intyoza.com kandi akaba anemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma ni ay’uko ubu bwicanyi kuri aba bana bwabayeho ariko imvano y’icyateye uko kwicana itazwi.

Bamwe muri aba baturage, bavuga ko uyu mwana w’Umukobwa yavuze ko uyu nyakwigendera bahuye mu muhanda aramusunika, gushyamirana bitangira ubwo. Aba bombi binavugwa ko bafitanye amasano ya hafi( Se wabo).

Akimutera icyuma mu rwano, bamwe mu baturage batabaye ndetse baratabaza bajyana uwatewe icyuma kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Remera Rukoma ariko birangira apfuye. Ni mu gihe ukekwa yahise afatwa ashyikirizwa Polisi na RIB sitasiyo ya Rukoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera yabwiye intyoza.com ko nk’ubuyobozi iki kibazo bakimenye ndetse ko inzego zitandukanye zirimo iz’Ibanze ndetse n’Abaturage bageze ahabereye ubu bwicanyi.

Gitifu Mandera, avuga ko nk’Ubuyobozi bihanganisha abo mu muryango wabuze umwana. Asaba abaturage by’Umwihariko Ababyeyi n’abafite Abana mu nshingano kwita ku burere buboneye bw’abana. Avuga kandi ko kuri uyu wa kabiri abaturage bahura n’Ubuyobozi mu Nteko y’Abaturage bakaganira.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga