• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi

Umwanditsi
September 12, 2025

Kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), yatangaje ko yataye muri yombi umwe mu bantu batatu bagaragaye mu mashusho yanyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho bari ku muhanda batemagura umuntu bari barambitse hasi aryamye.

Mbere y’iri tangazo, hari irindi ryaribanjirije aho Polisi ibinyujije kuri X yagize iti“ Polisi y’u Rwanda, yatangiye gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa. Byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwampara taliki 11 Nzeri 2025, turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe”.

Mu gihe kitagera ku masaha 24 agize umunsi, Polisi nibwo yahise itanga irindi tangazo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X( rwahoze rwitwa Twitter), ivuga iti“ Turabamenyeshe ko umwe mu bagaragaye mu mashusho, aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje”.

Ubwo amashusho y’ubu bugizi bwa nabi yagaragaraga aba bantu batatu batemagura umuntu wari uryamye hasi, humvikanye amahoni y’imodoka yasaga n’itabaza ndetse aba basore batatu bagaragara umwe afite umupanga atema umugore/Kobwa wari uryamye hasi.

Imodoka ikivuza amahoni, baretse ku mutema biruka bahunga ariko umwe muri bo agaragara asa n’utora ibuye hasi bigaragara ko hari uwo basaga n’abirukankana. Bikekwa ko ari uwo babonaga mu nzira bahunga. Bigaragara kandi ko, abari mu modoka cyangwa se undi muntu wari hafi aho ari bo bashobora kuba barafashe amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Gusa nubwo batabashije gutabara, ariko barabatesheje wenda bari no ku mwica, ariko kuvuza amahoni no gufata aya mashusho byatumye hamenyekana ubu bugome ndetse ababukoze batangira gukurikiranwa.
intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga