Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
Kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), yatangaje ko yataye muri yombi umwe mu bantu batatu bagaragaye mu mashusho yanyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho bari ku muhanda batemagura umuntu bari barambitse hasi aryamye.
Mbere y’iri tangazo, hari irindi ryaribanjirije aho Polisi ibinyujije kuri X yagize iti“ Polisi y’u Rwanda, yatangiye gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa. Byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwampara taliki 11 Nzeri 2025, turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe”.
Mu gihe kitagera ku masaha 24 agize umunsi, Polisi nibwo yahise itanga irindi tangazo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X( rwahoze rwitwa Twitter), ivuga iti“ Turabamenyeshe ko umwe mu bagaragaye mu mashusho, aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje”.
Ubwo amashusho y’ubu bugizi bwa nabi yagaragaraga aba bantu batatu batemagura umuntu wari uryamye hasi, humvikanye amahoni y’imodoka yasaga n’itabaza ndetse aba basore batatu bagaragara umwe afite umupanga atema umugore/Kobwa wari uryamye hasi.
Imodoka ikivuza amahoni, baretse ku mutema biruka bahunga ariko umwe muri bo agaragara asa n’utora ibuye hasi bigaragara ko hari uwo basaga n’abirukankana. Bikekwa ko ari uwo babonaga mu nzira bahunga. Bigaragara kandi ko, abari mu modoka cyangwa se undi muntu wari hafi aho ari bo bashobora kuba barafashe amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Gusa nubwo batabashije gutabara, ariko barabatesheje wenda bari no ku mwica, ariko kuvuza amahoni no gufata aya mashusho byatumye hamenyekana ubu bugome ndetse ababukoze batangira gukurikiranwa.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.