Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
Nyuma y’uko kuri uyu wa 12 Nzeri 2025 Polisi y’u Rwanda itangarije ko yamaze guta muri yombi umwe mu bantu bagaragaye mu mashusho batemagura Umukobwa bari baryamishije hasi i Nyamirambo, Rwampara, abagaragaye bose muri ayo mashusho bamaze gutabwa muri yombi. Ikimenyetso si musiga cy’uko gukora icyaha ku butaka bw’u Rwanda bigoye kwihisha kuko inzego z’Umutekano zimaze kwerekana kenshi ko bitinde bitebuke ukekwa arashakishwa agafatwa.
Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yagize iti“ Turabamenyesha ko abantu babiri bari basigaye mubagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy’ubugome umuturage wo mu kagari ka Rwampara bose bafashwe”.
Kuva Polisi yatangaza ko umwe mu bagaragaye mu mashusho batemagura uwo muturage yatawe muri yombi, abatari bake bagize icyo bavuga ku butumwa bwa Polisi bw’uko bose batawe muri yombi, bagaragaje ko aba bafashwe bakwiye guhanwa by’intangarugero.
Hari n’abatatinye kugaragaza ko aba bakwiye igihano kirenze gukatirwa igihano cy’Igifungo cya burundu, bakicwa nk’uko amakuru acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aba basanzwe ari ikipe itari ntoya ikora ibikorwa bibi birimo gutega abantu bakabica, abandi bagahohoterwa mu buryo butandukanye. Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
Nubwo abo Polisi y’u Rwanda ivuga ko yamaze guta muri yombi ari batatu bagaragaye mu mashusho, hari amakuru yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aba batawe muri yombi bagize itsinda rigari ry’abagizi ba nabi bagera kuri barindwi b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bakora ibikorwa bibi birimo n’Ubwicanyi bakorera abaturage.
intyoza
No Comment! Be the first one.