• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri

Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage

Umwanditsi
September 17, 2025

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 rishyira 17 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka Karere yarashe abagabo batatu bari mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi aho batemaga abaturage bakoresheje imihoro bagamije kubambura ndetse bamwe bakomerekejwe bikomeye babasanze mu kabari barimo.

Abateye aba baturage nkuko bamwe babibwiye intyoza.com bari bitwaje intwaro gakondo zirimo; Imihoro, Ibyuma n’ibindi. Aba bagizi ba nabi ntabwo bakanzwe no kuhagera kwa Polisi yari ihurujwe kuko nabo babirukankanye bashaka kubatema.

Amakuru bamwe mu baturage bari ahabereye ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bahaye umunyamakuru wa intyoza.com ni uko aba binjiye basanze abaturage mu kabari ko mu Mudugudu wa Raro, bamwe barinjira bahoramisha abo basanze imbere abandi basigara hanze.

Bavuga ko baje bafite ibiyobyabwenge by’itabi batumaguraga n’utuyoga bari bitwaje mu ducupa dutoya, babuza buri wese kuva aho ari, bamwe mu baturage bashaka kwirwanaho ariko biragorana kuko batewe n’abafite intwaro gakondo bo ntacyo bafite.

Umwe muri aba baturage warokotse iki gisa n’igitero cy’abitwaje intwaro Gakondo, yabwiye intyoza.com ko nyiri Akabari barimo hari bamwe muri aba bagizi ba nabi yahise amenya abivuga abwira umwe mu bakiriya be, ko ndetse umwaka ushize hari amahano azi bakoze.

Umwe muri aba bagizi ba nabi ngo yaritaye mu gutwi ko nyiri akabari hari abo avuze ko yabonye akamenya ahita abwira bagenzi be ko babamenye, nibwo bahitaga bafata intwaro gakondo bari bambariyeho birara mu baturage bari muri ako kabari batangira kubakubita no kubambura ibyo bari bafite.

Uyu muturage, yabwiye intyoza.com ko hari ababashije gutabaza Polisi nayo nti yatinda kuhagera ariko ngo ibintu birushaho kuba bibi kuko aba bateye wabonaga ko basa n’abahaze ibiyobyabwenge ku buryo batanatinye Polisi ihageze, ahubwo nayo ngo bashatse kubatema n’izo ntwaro gakondo bari bafite.

Uyu muturage, avuga ko mu mu gihe babonaga ko bashobora kuhashiririra ni bakomeza kureka aba bakabakorera ibyo bashaka, ngo nabo bahise batangira guhangana nabo ariko kuko bari imbokoboko baganzwa n’aba bagizi ba nabi banatemyemo uwitwa; Mwenedata Samuel, Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent hamwe na Ndayisenga Floribert.

Umuturage wahageze ahuruye ubwo Polisi yari imaze kuhagera, yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko, ubwo Polisi yageraga aha hantu, aba bagizi ba nabi basabwe kureka abaturage bari bafite ndetse n’ibyo bari bamaze kubambura, aho kumvira Polisi batangira kuyegera nk’abashaka gutema Abapolisi.

Uyu muturage, avuga ko umwe muri aba bagizi ba nabi yahise agenda yegera Moto yari iparitse atangira kuyitemagura, mu gihe mugenzi we wundi yagiye asanga umupolisi ashaka kumutema, aramuhunga yegerayo kinyumanyuma, undi abangura umuhoro agiye kuwumutemesha aba arashwe n’umupolisi wundi. Bagenzi b’uyu wari urashwe bahise biruka ku wundi Mupolisi wari aho bashaka kumutema baraswa bakibangura imipanga bari bafite.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko nta byinshi byo kuvuga kuri ibi bikorwa by’ubugome byakozwe n’aba bagizi ba nabi barashwe na Polisi. Avuga ko iperereza ryahise ritangira, ibindi bizatangazwa nyuma.

Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda ihumuriza abaturage, ikibutsa ko itazihanganira abigize indakoreka bishora mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze by’Abaturage. Irasaba kandi abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe ku bo bakeka n’aho bakeka hakorerwa ibyaha kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Polisi y’u Rwanda, iributsa kandi abishora mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage ko bagomba kubireka. Ibwira kandi n’ababitekereza ko ntawe bizahira n’umwe kuko Polisi iri maso kandi izahiga uwo ariwe wese ukekwa.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5868 Posts

Politiki

4119 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga