• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/09/25
Kamonyi: Kugira ngo Itungo rigire umutekano rikwiye kugira Ubwishingizi-Visi Meya Uzziel Niyongira
24/09/25
Amafaranga ibihumbi bibiri(2,000Frws) yamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni 26 muri FORTEBET
24/09/25
Kamonyi-Rukoma: Umugabo w’imyaka 56 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi
24/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)

Kamonyi: Kugira ngo Itungo rigire umutekano rikwiye kugira Ubwishingizi-Visi Meya Uzziel Niyongira

Umwanditsi
September 24, 2025

Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira asaba buri muturage wa Kamonyi ufite itungo kurishyira mu bwishingizi. Avuga ko intego Akarere gafite ndetse n’abafatanyabikorwa ari uko buri tungo ryose ryemerewe ubwishingizi rigomba kububonekamo. Ahamya kandi ko Nta kigoye umuturage kuko na Leta yemeye gushyiramo 40% nka Nkunganire.

Uzziel Niyongira, ahamya ko nta mpungenge umuturage akwiye kugira kuri ubu bwishingizi kuko na Leta imubereye jisho kandi ko yanamushyiriyemo 40% ya Nkunganire. Yizeza ko Akarere n’Abafatanyabikorwa bari mu bukangurambaga bwo gusobanurira no kwereka abaturage inyungu bafite mu kugira ubu bwishingizi bw’Amatungo n’Imyaka.

Abitabiriye inama ku bukangurambaga ku bwishingizi bw’amatungo n’imyaka, basabwe kongera imbaraga mu kwegera umuturage no kumufasha kuzamura imyumvire.

Ati“ Leta yemeye gushyiramo 40% y’agaciro kose k’ibikenewe. Niba rero na Leta ishyiramo 40%, n’umuturage yarareberewe!, akwiye kumva inshingano ze ko iryo tungo rye akwiye kurishyira mu bwishingizi ryagira ikibazo ntarihombe ahubwo akaryishyurwa”.

Agira kandi ati“ Mu by’ukuri ubwishingizi iyo uburebye Leta yashyizemo amafaranga menshi, buri muturage akwiye kubyumva bityo ugize ibyago ntazimye igicaniro niba atunze Inka imwe ntahombe. Ntahombe Inguribe ye, Ntahombe Inkoko ze…., ahubwo ubwishingizi bukagaruka bukamusubiza iryo tungo bityo ubuzima bwe nti buhungabane”.

Uzziel, asaba ko muri ubu bworozi bw’Amatungo nta kajagari ndetse na ba Rumashana bakwiye kuba bahagaragara. Ati“ Aha byumvikane neza, ntabwo umuvetarineri wese akwiye kujya kwegera inka y’Umuturage n’irindi tungo adafite ibyangombwa bimwemerera kujya kuyivura. Byagaragaye ko harimo abashobora kujya kuyivura yagira ikibazo n’ibigo by’ubwishingizi bikanga kwishyura!”.

Visi Meya Uzziel Niyongira, avuga ko nta Kajagari n’Abamamyi mu bworozi.

Akomeza ati” Umuveterineri uziko adafite uruhushya rwo kuvura amatungo ni ayavemo akore ibindi. Uzagaragarwaho y’uko yavuye itungo kandi atabifitiye ububasha rikagira ikibazo azaryishyura. Turashaka guca akajagari k’abantu bumva ko buri wese yajya kuvura itungo kandi nta burengenzira abifitiye”.

Nyiranshimiyimana Bernadette, Umworozi w’Inka utuye mu Kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho muri Kamonyi ahamya ko nta cyiza nko kugira ubwishingizi bw’Amatungo(Inka).

Nyiranshimiyimana Bernadette, Umugore wishimira kuba Inka ze ziri mu bwishingizi. Yamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kubamo.

Ati“ Nashyize Inka zanjye mu bwishingizi ariko inyungu nabibonyemo ni uko Inka yanjye yabyaye ikagira imbogamizi zo guhaguruka. Rero haje Veterineri w’Umwuga arayikurikirana biranga abikorera Dosiye bafata umwanzuro wo kunyishyura. Bampaye amafaranga ndongera ngura indi, iyo mba ntari mu bwishingizi nari mpuye n’igihombo”. Akomeza ashishikariza buri wese ufite itungo kugana ubwishingizi kuko ngo guhura n’ibyago bikugwiririye utari mu bwishingizi bishobora kugusubiza hasi.

Niyonshuti Lambert, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo gishinzwe gutanga Serivise mu Buhinzi n’Ubworozi/DAS( Dedicated Agri Services Ltd) mu Rwanda ahamya ko kimwe mu byatumye batangira ubukangurambaga ku bwishingizi byaba Amatungo n’Ibihingwa ari ugushaka gukemura ubuke bw’abagana ubwishingizi bw’amatungo yabo ndetse n’Ibihingwa(imyaka), ariko kandi no kongera Abanyamwuga muri izi Serivise.

Lambert Niyonshuti/DAS

Mu kunoza ndetse no kwagura uko ubwishingizi bwakorwaga, avuga ko ahanini wasangaga Inzego za Leta arizo zibirimo cyane, aho wasangagamo; Vetarineri na Agoronome b’Umurenge ariko ubu ngo hashyizwemo n’urwego rw’abikorera muri buri Murenge, aho hazajyamo Abaveterineri bane, bivuze ko Kamonyi ifite Imirenge 12 igiye kubona Abaveterineri 48 mu gihe bari 12 gusa( ba Leta).

Lambert, avuga ko ikijyanye no gufata Ubwishingizi ari ikintu kitarajya mu muco w’Abanyarwanda nyamara kandi ari ikintu cy’ingenzi buri wese akwiye kumva no kugira icye kuko biri mu nyungu ze igihe Itungo rye cyangwa imyaka byishingiwe hari ikibazo kibaye. Ahamya ko hamwe n’ubukangurambaga barimo, abantu bazabyumva bakabigira ibyabo.

Ku batinya cyangwa se abagenda gahoro mu kujya mu bwishingizi babitewe ahanini n’impamvu z’amananiza akunze kuba mu bigo by’ubwishingizi, Lambert agira ati“ Icyo twaragikemuye. Muri buri Karere dukoreramo twashyizemo Abaveterineri 5 bashinzwe gufasha umuturage gukurikirana za Dosiye, igihe Inka yagize ikibazo(yapfuye se) agafasha umuturage kumenya ibyo asabwa ndetse n’igihe akwiye kuba yabitangiye. Inyandiko zituzuye, gukererwa kugaragaza ikibazo n’ibyangombwa bisabwa, wasangaga bituma batishyurwa ariko ubu twarabikemuye nta kibazo kikirimo”.

Mu karere ka Kamonyi, habarizwa Inka zisaga ibihumbi mirongo itanu ariko umubare w’izashyizwe mu bwishingizi uracyari hasi. Ni mu gihe kandi Umuhigo Akarere gafite muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025-206 ari ugushyira mu bwishingizi Inka ibihumbi bitatu na Magana atanu(3,500). Ibi, ntabwo bikuraho ko hari abafatanyabikorwa bashobora gufasha mu gushyira mu bwishingizi umubare urenze kure Umuhigo Akarere gafite.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5872 Posts

Politiki

4123 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1013 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

145 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga