• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
16/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
16/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
16/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Thierry Henry, yahawe imirimo yo gutoza ikipe y’Ababiligi

Umwanditsi
August 26, 2016

Umukinnyi wabiciye bigacika mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal mubwongereza akaza no kuyibera umutoza w’ikipe y’abana yagizwe umutoza mu ikipe y’igihugu y’ububiligi.

Thierry Henry w’imyaka 39 y’amavuko akaba umufaransa, yamaze kugirwa umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’ububiligi aho agiye kungiriza umutoza mukuru Roberto Martenez.

Hernry, ni umukinnyi wamenyekanye cyane ndetse anakundwa na benshi ubwo yari agikina mu ikipe ya Arsenal mubwongereza. Uretse kuba yarakiniye Arsenal Henry yanakiniye ikipe ya Barcelona yo mu gihugu cya Esipanye.

Thierry Henry wagizwe umutoza wungirije w’ikipe y’ububiligi, ni umwe mu bakinnyi bakoze amateka mu ikipe ya Arsenal. Ni umukinnyi utazibagirana mu mitwe y’abakunzi n’abafana b’iyi kipe ndetse no mubuyobozi bwayo.

Henry, nyuma yo kurangiza imirimo yo gukina umupira w’amaguru, yagizwe umutoza w’ikipe y’abana ya Arsenal. nyuma yaje gukurwa kuri iyi mirimo kuko Umutoza w’ikipe nkuru Arsene Wenger yavugaga ko atafatanya kuba umusesenguzi kuri Televiziyo ya Sky Sports no gutoza.

Kurubuga rwe rwa Twitter, Henry yatangaje ko yishimiye kuba yagizwe umutoza wungirije muri iyi kipe y’ububiligi. Yashimiye umutoza mukuru Roberto Martinez ndetse ashimira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mububiligi ku cyizere bamugiriye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga