Kamonyi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’abagizi ba nabi barimo abiyise”WAZARENDO”
Operasiyo ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Nzeri 2025 mu Murenge wa Kayenzi, Akagari ka Bugarama ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage hafashe itsinda ry’abagabo 12 bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage. Bamwe mu batawe muri yombo bari mu biyise“WAZARENDO”, bakora ibikorwa birimo; Ubujura, kwangiza ibikorwa remezo biba intsinga za mashanyarazi n’ibindi. Ni umukwabu wanageze mu Murenge wa Karama nk’uko abaturage babibwiye intyoza.com
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage babonye ibikorwa bya Polisi byo gufata abakekwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, babwiye Umunyamakuru ko ari Operasiyo yabaye mu masaha y’ijoro aho babonye Abapolisi, Inzego z’Ibanze, DASSO na Reserve Force (Inkeragutabara) mu bice bitandukanye by’imirenge ya Kayenzi na Karama.
Bavuga ko mu bafashwe harimo abo nabo ubwabo nk’abaturage basanzwe bazi mu bikorwa bibi birimo; Gutegera abantu mu nzira bakabambura ndetse abandi bakabagirira nabi, harimo abateraga mu ngo z’abaturage, aho ngo bamwe babarizwa mu itsinda ry’abiyise“ WAZARENDO”. Mu bafashwe kandi abaturage babwiye intyoza.com ko harimo abo bakeka mu guhohotera no gutema abaturage ahitwa ku Gatare.

Muri iri tsinda ry’aba bakekwaho ubugizi bwa nabi, hafatiwemo Umugore abaturage bavuga ko ari indaya y’aba bose( Indaya ya WAZARENDO), aho ari nawe ngo ubacumbikira akanabika bimwe mu byo baba bibye. Yasanganywe terefone nyinshi ubwo basakaka iwe. Hanafashwe umugabo ukekwaho ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze Operasiyo(Umukwabo) yafatiwemo abantu 12 bakekwaho ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi bihungabanya Umutekano n’Ituze ry’Abaturage.
Avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kwimakaza muribo umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha. Ahamya ko abaturage barangwa n’imyumvire n’imigirire nk’iyo ari Abafatanyabikorwa by’Indashyikirwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha n’ababikora.
CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Kayenzi(ari nayo ishinzwe Karama), ko kandi urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwamaze gutangira iperereza ku byaha abafashwe bakekwaho.

CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y’u Rwanda igaya bamwe mu bakomeje kugira imyumvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano w’Abaturage. Ahamya ko aba hamwe n’ababafasha mu bikorwa byabo bibi basabwa guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko kuko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bihungabanya ituze ry’Abaturarwanda. Bibutswa ko uzajya afatwa azajya ashyikirizwa Ubugenzacyaha-RIB amategeko akamukanira urumukwiye.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.