Nyanza-Mukingo: Umwe muri 2 yishwe n’ingunguru bari batetsemo Kanyanga
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri rishyira iya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nkomero, Umurenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, abagabo 2 bitwikiriye ijoro bateka Kanyanga(ikiyobyabwenge mu Rwanda). Mu gihe bari bayitetse mu ngunguru, yabashyuhanye cyane iraturika, ihitana umwe w’imyaka 35 y’amavuko arapfa. Ni mu gihe undi bari kumwe w’imyaka 36 y’amavuko yarusimbutse ariko arakomereka. Polisi na RIB bakigera yo, bihutiye kujyana uwakomeretse ku bitaro bya Gitwe kugirango yitabweho, ari n’aho umurambo wajyanywe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko nubwo uwakomeretse yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho, ariko ko niyoroherwa agomba gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha/RIB ku gikorwa kitemewe cyo gukora cyangwa guteka Kanyanga, kuko ari Ikiyobyabwenge.
Polisi, irahumuriza abaturage ariko kandi ikanabibutsa ko bakwiye kwirinda ibikorwa byose bibi birimo; Guteka, Kunywa no Gucuruza Kanyanga kuko bitemewe kandi bihanirwa n’Amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, asaba kandi abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya Ibyaha. Arabwira abantu bose ko uwo ariwe wese wijandika mu bikorwa byose bitemewe, bigize icyaha atazihanganirwa, ko Polisi izamuhiga agafatwa agashyikirizwa Amategeko.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.