• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/10/25
Kamonyi-Mugina: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gukubita no gukomeretsa, guhoza ku nkeke uwo bashakanye
02/10/25
Nyanza-Mukingo: Umwe muri 2 yishwe n’ingunguru bari batetsemo Kanyanga
02/10/25
Ipari y’Amafaranga 1000 yamuhesheje amahirwe yo gutsindira asaga Miliyoni enye muri FORTEBET
02/10/25
Kamonyi-Mugina: Yakorewe Iyicarubozo n’Umugabo we bwite aramumenesha ahunga atinya kwicwa

Nyanza-Mukingo: Umwe muri 2 yishwe n’ingunguru bari batetsemo Kanyanga

Umwanditsi
October 1, 2025

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri rishyira iya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nkomero, Umurenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, abagabo 2 bitwikiriye ijoro bateka Kanyanga(ikiyobyabwenge mu Rwanda). Mu gihe bari bayitetse mu ngunguru, yabashyuhanye cyane iraturika, ihitana umwe w’imyaka 35 y’amavuko arapfa. Ni mu gihe undi bari kumwe w’imyaka 36 y’amavuko yarusimbutse ariko arakomereka. Polisi na RIB bakigera yo, bihutiye kujyana uwakomeretse ku bitaro bya Gitwe kugirango yitabweho, ari n’aho umurambo wajyanywe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko nubwo uwakomeretse yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho, ariko ko niyoroherwa agomba gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha/RIB ku gikorwa kitemewe cyo gukora cyangwa guteka Kanyanga, kuko ari Ikiyobyabwenge.

Polisi, irahumuriza abaturage ariko kandi ikanabibutsa ko bakwiye kwirinda ibikorwa byose bibi birimo; Guteka, Kunywa no Gucuruza Kanyanga kuko bitemewe kandi bihanirwa n’Amategeko.

Inkono ya Kanyanga, Ingunguru yabaturikanye itwara ubuzima bw’umwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, asaba kandi abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya Ibyaha. Arabwira abantu bose ko uwo ariwe wese wijandika mu bikorwa byose bitemewe, bigize icyaha atazihanganirwa, ko Polisi izamuhiga agafatwa agashyikirizwa Amategeko.
intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5879 Posts

Politiki

4130 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1016 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

146 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga