• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Kamonyi-Mugina: Imvura n’Umuyaga byasakambuye ibyumba by’ishuri abana barahunga

Umwanditsi
October 8, 2025

Ahagana ku I saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025, Imvura ivanze n’Umuyagana mwinshi byasakambuye ibyumba bibiri n’Igikoni mu Rwunge rw’Amashuri rwa GS KIYONZA riherereye mu Kagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi.

Nzariturande Evariste, Umuyobozi wa GS Kiyonza aganira na intyoza.com kuri ibi byago byagwiririye ikigo ayobora, avuga ko mbere y’uko imvura igera hasi habanje kuza Umuyaga mwishi cyane ari nawo wasambuye ibyumba bibiri byijyirwamo n’abana bo mu mwaka wa mbere ndetse ukanasakambura Igikoni n’ububiko bw’ibiribwa by’Abana.

Avuga ko muri ibi byago bagize byo gusenyerwa n’Inkubi y’Umuyaga waje ari mwinshi cyane ugakurikirwa n’imvura nayo itari yoroshye, ngo nta mwana wagize icyo aba kuko babonye bikomeye bagasohoka mu byumba by’ishuri hakiri kare.

Yagize kandi ati“ Abana babonye imiyaga ibaye myinshi cyane bihutira gusohoka mu ishuri. Ku bw’amahirwe nta wahuye n’ibati cyangwa se ngo hagire uhura n’ikibazo kindi kuko Umuyaga wasakambuye bamaze gusohoka”.

Nzariturande, avuga ko mu gihe ibyumba by’amashuri n’Igikoni byasakambuwe n’Umuyaga ndetse n’Imvura bitarasanwa, aho kugira ngo amasomo ahagarare, abana baraba bacumbikiwe mu byumba bihari bishaje bisakaje amategura bitari bigikoreshwa.

Nkuko uyu muyobozi wa GS Kiyonza yabibwiye umunyamakuru wa intyoza.com, Ikigo ubwacyo ngo nta bushobozi bwo gusana ibyangiritse gifite. Avuga ko agenekereje, hakenewe amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe n’Igice(1,500,000Frws) yo gusana ibyangijwe kugira ngo abana bongere kuhigira. Avuga kandi ko arimo gukora Raporo igaragaza ibyangiritse n’ibikenewe kugira ngo ayishyikirize Ubuyobozi bw’Akarere.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga