Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
Ku muganda rusange usoza ukwezi ku Kwakira 2025, Ubuyobozi, Abanyeshuri n’Abarimu bo mu rwunge rw’Amashuri(GS) rwa Ruramba bahuje imbaraga n’Ababyeyi baharera bubaka ikibuga abanyeshuri bakiniraho ariko kandi gishobora no gukoreshwa mu bindi bikorwa bihuza abantu benshi. Abakoze uyu muganda, bashima ko ubufatanye bwabo bwababashishije gukemura ikibazo cyari imbogamizi ku bana, Ikigo n’abakigenderera mu bihe bitandukanye.
Igihe cy’imvura byagoranaga kuhanyura kubera icyondo cyinshi, ariko kandi no kuhakinira bikaba ikindi kibazo ku banyeshuri kuko ntahandi bafite ho kwidagadurira ngo bakine. Byabaga kandi ikibazo igihe cy’Izuba kuko igihe abanyeshuri bakina wasangaga mu kigo ari ivumbi gusa kugera no mu byumba by’ishuri.

Diane Tumukunde, umuturanyi wa bugufi wa GS Ruramba akaba umwe mu babyeyi bitabiriye igikorwa cy’Umuganda wo kubaka Ikibuga kiri rwagati mu kigo aho abana barimo n’uwe bakinira, ahamya ko gutanga Umuganda muri iki kigo atari ubwambere, ko kandi ari ishema ku babyeyi baharerera kuko kuva ikigo cyatangira bagiye bitanga kenshi kuko aribo ubwabo bisabiye iki kigo bakagihabwa.
Agira ati“ Urumva ndaharerera kandi kuva cyatangira kubakwa na n’iyi saha tuhakorera Umuganda kuko ni ukwikorera kandi Ikigo twagihawe tugishaka, Abana bacu nibo bahiga, natwe kimwe n’abandi turahagenda. Ni ikibuga kandi tujya tunifashisha mu bindi bikorwa yaba Inama n’ibindi birori igihe abana batiga, turahahurira nk’Abaturage”.

Agira kandi ati“ Ni iby’agaciro kuri twe nk’Ababyeyi kubona aho abana bacu bakinira, nta cyondo bigaraguramo mu gihe imvura yaguye kandi nta vumbi batumura mu gihe cy’Izuba. Rero ni byiza gutanga Umuganda kandi tuzajya tuwutanga kuko iyo urerera ahantu ukabona ikigo gisa neza nawe urishima. Hari n’abataharerera ariko baje kugira ngo ikigo cyacu gitere imbere kuko niryo shema ryacu muri uyu Mudugudu dutuyemo”.
Jean Baptista Muvunyi, Umukuru w’Umudugudu wa Ruramba akaba n’Umubyeyi urerera muri iki kigo, avuga ko kubona iki kigo byaturutse mu kwesa Imihigo kw’Abatuye uyu Mudugudu, ko kuhakorera Umuganda ari ukwikorera kuri bo.

Ati“ Iki kigo kugira ngo tukibone twari twesheje imihigo nk’Umudugudu wa Ruramba mu bikorwa by’Umuganda, kurwanya Igwingira ry’Abana no gushyigikira Gahunda za Leta kandi tukazishyira mu bikorwa. Umuganda rero kuri twe, si ugukora gusa ibikorwa duhuriraho ahubwo binatwereka ko gushyira hamwe kwacu arizo mbaraga zacu kandi ko kuzikoresha neza dushyize hamwe bishobora kudufasha kwikemurira ibibazo”.
Avuga uburyo babonye iki kigo n’impamvu kuhakorera Umuganda ari ishema kuri bo, yagize ati“ Icyo gihe mu kwesa Imihigo Minisitiri Shyaka Anastase(yayoboraga MINALOC), yaradusuye mu Mudugudu wa Ruramba tumwereka ibibazo dufite, tumubwira ko nubwo twesa Imihigo ariko tubangamiwe no kutagira aho abana bacu biga kuko bakoraga ingendo ndende. Yahavuye atwemereye ikigo natwe dukoresha imbaraga zacu nk’abaturage dukora Imiganda kuva mu isiza kugera amashuri yubatswe, abana bariga kandi na n’ubu twumva kuhakorera Umuganda ari ishema”.

Emmanuel Munyaneza, Umuyobozi wa GS Ruramba ashima uruhare rw’Ababyeyi mu bikorwa bitandukanye by’Umuganda baha Ikigo mu bihe bitandukanye. Ahamya ko mu myaka igera muri 5 ikigo kimaze ababyeyi bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’Ikigo binyuze mu bikorwa by’Umuganda n’Ibindi.
Avuga ku mpamvu y’iyubakwa ry’iki kibuga no ku muganda wakozwe, yagize ati“ Urebye navuga ngo ikibuga ntabwo cyari kimeze neza. Igihe cyose abana bashoboraga gukina, bakidagadura ariko bakabikorera ahantu bashobora guhura n’Impanuka, bakanyerera bakitura hasi mu byondo, igihe cy’Izuba ugasanga mu kigo hose no mu byumba by’ishuri ni Ivumbi. Ababyeyi rero mu nama baherukamo biyemeje ko iki kibuba bagiye gutanga Umuganda ngo gitunganywe. Nibyo rero bakoze kandi turabashima kuko iteka bahora hafi ikigo, bitugaragariza Ubumwe n’Ubufatanye dufitanye”.

Uretse kugaragara muri iki gikorwa cy’Umuganda wo kubaka iki Kibuga cya GS Ruramba, Abaturage b’Umudugudu wa Ruramba mu buzima busanzwe barangwa no gushyira hamwe mu bikorwa bitandukanye. Ni Umudugudu ukunda guhora ku Isonga mu kwesa Imihigo. Hari ibikorwa byinshi abaturage ubwabo bagiye bageraho binyuze mu gushyira hamwe. Muribyo hari; Kwiyubakira Ibiro by’Umudugudu, Kwikururira Amazi, bamaze gutuganya Imihanda 10 mu Mudugudu, bubatse inzu bise Igikari cy’Umubyeyi(Ihaniro), bubatse Irerero, bujuje Inzu y’Abajyanama b’Ubuzima, Bubatse Igikoni cy’Umudugudu, bashyizeho gahunda y’Inka y’Umudugudu n’Ibindi.











Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.