Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
Wabyita gukorera mu manegeka cyangwa gukorera mu gisa n’ubuhungiro nyuma y’uko imwe mu nyubako nini y’Ikigo Nderabuzima cya Musambira ifashwe n’inkongi y’Umuriro Tariki 12 Werurwe 2025. Gusana no kubaka ibyangijwe biri kugana ku musozo. Abagana ikigo nderabuzima ndetse n’ubuyobozi bwacyo barishimira aho imirimo igeze ari nako hitegurwa kugaruka gutangira Serivise ahantu hasobanutse.
Mu gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2025, ahagana ku i saa mbiri n’igice nibwo inyubako nini y’Ikigo Nderabuzima cya Musambira giherereye mu kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya ndetse hangirika ibitari bike.

Chantal Uwamahoro, utuye mu kagari ka Karengera ari nako kabarizwamo iki kigo Nderabuzima yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com wamusanze kuri iki kigo yaje gusaba Serivise ko ashimishijwe n’aho imirimo yo kubaka no Gusana ibyangijwe n’Inkongi y’Umuriro igeze. Ahamya ko mu bigaragarira amaso mu gihe gito baraba bongeye kwakirirwa ahantu hisanzuye kandi heza kuko havuguruwe ndetse hakaba hasa neza.
Ati“ Njyewe aha niho nivuriza kuko niho hafi yanjye kandi Serivise nza gushaka ndazihabona. Rero mu mezi ashize navuga ngo nta Serivise nabuze ariko na none ubona ko aho zitangirwa hatameze neza kandi hatisanzuye nka mbere kuko hari aho ugera ugasanga icyumba kimwe kirakoreramo abantu benshi bityo hakaba n’ugira isoni zo kuhakira Serivise. Gusa ndishimye kuko urabona ko no mu myubakire hahindutse! Ni heza ugereranije na mbere”.

Brenda Busingye, Umuyobozi w’iki Kigo nderabuzima cya Musambira, yabwiye intyoza.com ko imirimo yo kubaka no gusana ibyangijwe n’Inkongi y’umuriro igeze ku musozo, ko kandi muri iki cyumweru nta gihindutse bitegura kugaruka gutangira serivise aho zatangirwaga.
Ati“ Twari tumaze igihe kinini cyane kuva mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka hari zimwe muri Serivise zitangirwa aho zitatangirwaga bitewe n’ibyago by’Inkongi y’Umuriro twahuye nabyo aho yangije Inyubako nini yatangirwagamo Serivise zitari nkeya ariko kandi ikanangiza byinshi mu bikoresho. Gusa, ubu turishimira ko Imirimo yo kubaka no gusana ibyangijwe iri kugera ku musozo tukaba tugiye kongera gutangira Serivise aho zahoze zitangirwa kandi hameze neza kurusha uko byahoze”.
Brenda, avuga ko ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi na Kompanyi y’Ubwishingizi bari bafite, babafashije cyane mu bikorwa byo kubaka no gusana ibyari byangijwe n’Inkongi aho ubu birimo kugana ku musozo bakaba bagiye kuva mu gisa n’Amanegeka cyangwa se Ubuhungiro.

Agira kandi ati“ Turishimira ko tugiye kongera kugaruka gukorera mu nyubako yacu nk’uko byari bisanzwe, Abaturage bongere kugaruka kwakirirwa ahisanzuye, tubahe Serivise mu buryo bunoze twisanzuye natwe nk’ababaha Serivise”.
Akomeza avuga ko nubwo bahuye n’ibyago by’inkongi y’Umuriro ngo nti byababujije gukomeza gutanga Serivise ku bagana Ikigo Nderabuzima. Gusa, ahamya ko ngo bitari byoroshye bitewe nuko wasangaga bafata inyubako zitagezweho n’inkongi, ahari icyumba kimwe bagashyiramo nk’ibyumba bine hagamijwe ko nta Serivise ibura aho itangirwa.
Brenda Busingye, mu kwishimira ko ibintu bigiye kongera gusubira mu buryo, Serivise zikongera gutangirwa aho zatangirwaga hisanzuye kandi heza kurusha uko hahoze, arahamagarira abagana ikigo nderabuzima abereye umuyobozi ko bose nta n’umwe usigaye bakwiye kongera kugaruka.

Ikigo Nderabuzima cya Musambira, ku munsi umwe cyakira abakigana babarirwa hagati 100-130 ariko kandi bashobora kurenga bitewe n’ibihe(Période) ndetse na Serivise zikenewe. Mu gufatwa n’Inkongi y’Umuriro, ibyangiritse byose byabariwe Agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni makumyabiri n’esheshatu(26,000,000Frws).



Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.