Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
Ihuriro ry’Abarezi(Abarimu) n’Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri/GS Ruramba riherereye mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, babinyujije mu Kigega bishyiriyeho kibahuza kizwi nka FEMER (Fond d’Entraide Mutuelle des Enseignants de Ruramba) batangije Umushinga wo koroza abanyeshuri inkwavu hagamijwe kubigisha kwiteza imbere bakiri bato no kubarinda guta ishuri cyangwa se kugira akayihayiho ko kurivamo bajya gushakisha amafaranga mu mwanya wo kwiga.
Emmanuel Munyaneza, Umuyobozi wa GS Ruramba yabwiye intyoza.com ko batekereza gukora uyu mushinga bari bagamije gukundisha abana ishuri no kubatoza gukora bakiteza imbere bakiri bato bahereye ku Rukwavu. Ahamya ko ibi byatanze umusaruro kuko muri iki kigo nta mwana ugita ishuri nk’uko mbere byahoze, aho wasangaga bamwe barivamo bakajya gushakisha amafaranga ahahingwa ibisheke kuko ikigo kiri mu gace kegereye igishanga cya Nyabarongo gihingwamo Ibisheke.
Agira ati“ Ni igitekerezo cyemejwe n’Inteko rusange y’Abarezi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba nyuma y’uko mu kigo bigaragaye ko hari abanyeshuri bagenda bata ishuri, aho abenshi wasangaga bajya gushaka amafaranga mu bisheke. Ni agashya twatekereje ko kubareshya ngo barusheho kubona ko Abarezi ndetse n’ubuyobozi bw’Ikigo Tubakunda, tubatekerereza ibyiza, kandi mu by’ukuri bimaze gutanga umusaruro ushimishije”.
Emmanuel, avuga ko mu gukora uyu mushinga babanje kuganira n’ababyeyi b’Abana babasobanurira impamvu n’akamaro k’uyu mushinga, ariko kandi banabereka ko nabo biri mu nyungu zabo ko ndetse bakwiye kubigira ibyabo, bakabibakundisha ndetse haba ikibazo bagatanga amakuru ku gihe.

Avuga ko ku ikubitiro abana borojwe inkwavu ari 50 ariko ko uyu munsi bamaze kuba 120. Ni mu gihe intumbero ari ukoroza abana basaga 1000 bari mu kigo. Umwana uhawe Urukwavu biteganijwe ko iyo rubyaye asigarana ½ cy’izivutse ikindi kigahabwa Ihuriro ry’Abarimu rikagena abakurikiyeho mu korozwa.
Uretse kandi kuba Abana borozwa izi Nkwavu, ihuriro ry’Abarezi ndetse n’Ubuyobozi bw’Ikigo nabo bafite inyungu yindi muri uyu mushinga kuko mu koroza aba banyeshuri, Umusaruro ubagarukiye uba uw’Ihuriro bityo bakaba bateganya ko umushinga ugenze neza nibura mu gihe cy’Imyaka itatu n’Igice cyangwa ine, nta gihindutse baba bafite mu kigega cyabo akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 25 bityo nabo bakaba baziheraho bakora imishinga ibafasha kwiteza imbere.





Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.