• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Umwanditsi
November 2, 2025

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 rishyira 02 Ugushyingo 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze hafashwe itsinda ry’abantu batanu (5) barimo umugore umwe (1), bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage. Bafatiwe mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga.

Abatawe muri yombi, bakekwaho Ubujura bw’Amatungo no gutobora Inzu, aho babikora bitwaje intwaro gakondo zirimo, Ibyuma, Imihoro, Amatindo, Infunguzo zitandukanye n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko Abafashwe bafatanwe amwe mu matungo bari bamaze kwiba kwa Niyonsaba Maria, harimo; Inkoko cumi n’eshanu (15), Inkwavu esheshatu (06). Uko bose ari 5 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye kubakurikirana.

Polisi, irasaba abaturage bagifite imyumvire n’imigirire igayitse yo kwishora mu bikorwa bibi by’ubujura n’ibindi byaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage kubireka byihuse kuko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese kuko uzabifatirwamo kuko izamushyikiriza Ubugenzacyaha/RIB amategeko yubahirizwe.

Mu byo bafatanywe, harimo n’intwaro bakoreshaga mu bikorwa byabo bibi.

CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi ishimira Abaturage ari nabo bafatanyabikorwa bayo ba mbere bamaze kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba bagamije gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba. Abasaba gukomereza aho ndetse n’abandi bataragira imyumvire nk’iyabo bakabafatiraho urugero, bagahinduka, bagatera ikirenge mu cy’abandi mu kubungabunga umutekano kuko ari ishyingano rusange.
intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga