Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 rishyira 02 Ugushyingo 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze hafashwe itsinda ry’abantu batanu (5) barimo umugore umwe (1), bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage. Bafatiwe mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga.
Abatawe muri yombi, bakekwaho Ubujura bw’Amatungo no gutobora Inzu, aho babikora bitwaje intwaro gakondo zirimo, Ibyuma, Imihoro, Amatindo, Infunguzo zitandukanye n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko Abafashwe bafatanwe amwe mu matungo bari bamaze kwiba kwa Niyonsaba Maria, harimo; Inkoko cumi n’eshanu (15), Inkwavu esheshatu (06). Uko bose ari 5 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye kubakurikirana.
Polisi, irasaba abaturage bagifite imyumvire n’imigirire igayitse yo kwishora mu bikorwa bibi by’ubujura n’ibindi byaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage kubireka byihuse kuko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese kuko uzabifatirwamo kuko izamushyikiriza Ubugenzacyaha/RIB amategeko yubahirizwe.

CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi ishimira Abaturage ari nabo bafatanyabikorwa bayo ba mbere bamaze kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba bagamije gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba. Abasaba gukomereza aho ndetse n’abandi bataragira imyumvire nk’iyabo bakabafatiraho urugero, bagahinduka, bagatera ikirenge mu cy’abandi mu kubungabunga umutekano kuko ari ishyingano rusange.
intyoza
No Comment! Be the first one.