Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi( ba Visi Meya bombi), kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2025 batangije Icyumweru cyahariwe Umuryango bari ku mwe n’Abakirisito b’Itorero EPR Paruwase Gihinga n’Ubuyobozi bw’Itorero. Aba bakirisito basabwe kuba ku Isonga mu kugira Umuryango ushoboye kandi Utekanye, Banga icyo aricyo cyose cyatuma Umuryango uhungabana. Nk’abamenye Imana, bakamenya icyo Ishaka ku muryango basabwe kubera abandi Urumuri.
Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, ahagaze ku ruhimbi rw’iri torero riherereye mu Murenge wa Gacurambwenge, yabwiye Abakirisito baryo n’Abayobozi babo ko Umuryango Ubuyobozi bwifuza udatandukanye n’uwo itorero rya Kirisito ryifuza.
Yagize kandi ati“ Abayoboke b’Itorero ni nabo baturage b’Igihugu. Ni mureke dufanye twubake Umuryango ushoboye kandi utekanye. Turasabwa ko imiryango yacu iba Urumuri rw’indi miryango kuko ntabwo waba ufite umuryango udashobotse, udashoboye, udatekanye ngo ujye kujya inama cyangwa kubera urumuri undi muryango”. Yakomeje asaba ko nk’abakirisito basoma Ijambo ry’Imana riri muri Matayo 5 umurongo wa 16, aho dusabwa kuba Urumuri rw’abandi.
Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yasangije aba bakirisito Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida Kagame, yavugiye mu Isengesho riheruka kuba tariki ya 31 Kanama 2025 ryahuje Abayobozi bakiri bato bafashijwe na bamwe mu bavugabutumwa, aho yasabye abagize umuryango ati“ Urugo ni u Rwanda ruto, Urugo kandi ni Ijuru rito, n’Umwana w’Imana yavukiye mu Muryango. Imana yaduhaye Igihugu, Iduha Indangagaciro, Iduha Ubwenge! Tubikoreshe neza, Ijuru duharanira tubanze turyubake hano ku Isi”. Yakomeje ababwira ko Itorero n’abayoboke baryo baramutse bafatanije n’Ubuyobozi, nta kabuza Umuryango ushoboye kandi utekanye washoboka.
Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu nawe yari mu rusengero. Yahagaze ku ruhimbi abwira aba bakirisito ba EPR ati“ Mu bintu Imana yishimira, Ikunda Umuryango cyane!. Dukwiye kurinda Umuryango amakimbirane yose aho ava akagera. Buri wese ugize Umuryango akwiye kwisuzuma akareba niba iwe byifashe neza, yabona hari ibitagenda agasubiza amaso inyuma agashaka ikibura n’ikibitera bityo agafata ingamba zo gukumira no gukemura amakimbirane nk’ikibatanya mu muryango”.
Yakomeje abibutsa ko nk’Abakirisito bakwiye kwibuka no kuzirikana neza ko Satani ariwe wazanye ikibi cyose, ko ndetse kuva mu ntangiriro Satani yanga Umuryango kuko yabanje gusenya uwa Adamu na Eva. Ati rero“ Ubwo Satani yanga Umuryango, nk’Abakirisito dukwiye kumurwanya twubaka Umuryango bityo ibyo bikazatuma no gukorera Imana ndetse no gutegereza kujya mu Ijruru bizashoboka mu buryo bworoshye kuko twasigasiye Umuryango”.
Visi Meya Uzziel yagize kandi ati“ Turasabwa gufatanya twese tugaca amakimbirane aho ava akagera, ayo ariyo yose. Turabasaba kandi ubufatanye buhoraho nk’Abakirisito mu kubaka Umuryango, mu gusigasira Umuryango kugira ngo umwe muri twe nagira ikibazo abandi duhure tumufashe umuryango ushyigikirwe, wubakike”.
Pasitori Jerome Bizimana, Umushumba wa EPR Presbytery ya Remera Rukoma yasabye Abayoboke b’iri torero kugira Imiryango myiza, Imiryango ihesha Imana icyubahiro, bakaba urugero rwiza nk’abazi kandi bamenye Imana ndetse n’agaciro k’Umuryango Imana Ishaka.
Itorero rihumuje ndetse n’ibiganiro byatangwaga bisojwe, Pasitori Jerome yabwiye intyoza.com ati“ Icyo dusaba Abakirisito bacu ari nabo baturage b’Igihugu ni uko bagomba kumva ko Umuryango ariwo musingi w’ubuzima bw’abantu. Umuryango ugomba kwitabwaho kugira ngo Igihugu gikomeze kuba cyiza kuko igihe tuzaba dufite Imiryango myiza ni nacyo gihe tuzaba dufite Amatorero meza, ni cyo gihe tuzaba dufite Abaturage beza, ni cyo gihe tuzaba dufite Igihugu cyiza”.
Yagize kandi ati“ Satani kuva na mbere hose yagiye arwanya Umuryango. Icyo dutekereza kandi dusabwa gukora ni uko tugomba kumenya y’uko n’ubundi uwo mugome ahari, ariko ntabwo tugomba kwicara gusa, ahubwo tugomba kwigisha abantu kugira ngo bajijuke, basobanukirwe, bamenye y’uko izo mbaraga z’umwanzi zituruka ku burangare bw’abantu, uko abantu bagenda bitwara”.
Yongeyeho ati” Nk’Itorero rya EPR, tugomba kumenya y’uko icyambere cyo gukora ari ukwigisha abantu gusenga, bagasenga bajijutse, bazi neza ko imbaraga z’umwijima, za satani akenshi zinjirira mu bujiji bw’abantu. Tugomba rero kujijura abantu bagasobanukirwa”.
Icyumweru cyahariwe Umuryango, gihera kuri uyu wa 09-13 Ugushyingo 2025. Gifite insanganyamatsiko igira iti“ Tugire Umuryango Ushoboye kandi Utekanye”. Hazibandwa ku; 1) Gukemura amakimbirane atandukanye ari mu miryango, 2) Gutanga ibiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu, 3) Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza no gutanga Serivise zitandukanye.




Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.