Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
Ku Gihango cy’Urungano imbere y’ibiro by’Akagari ka Kigese kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2025, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo hamwe n’ubw’Akarere ka Kamonyi bifatanije n’Abaturage b’Umurenge wa Rugalika gusoza icyumweru cyahariwe Umuryango. Hasezeranijwe imiryango 9 yabanaga nta sezerano, irimo umwe umaranye imyaka 50 nta tegeko ribazi nk’Umugabo n’Umugore, Hatanzwe imashini zidoda ku basoje amasomo y’Ubudozi, hatangwa inama n’Impanuro.
Mu nama n’impanuro za Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika wasezeranije imiryango yabanaga nta sezerano, yasabye abafashe icyemezo cyo Gusezerana byemewe n’amategeko kumenya ko Urugo ari urwa babiri kandi ko rukomezwa no Kubaha Imana(Gusenga), Gushyira hamwe, Guca bugufi no Kubabarira, ariko byose biherekejwe n’Urukundo.
Yibukije abasezeranye kubana byemewe n’Amategeko ko nubwo basezeranye nk’Umugabo n’umugore umwe ariko ko mu kuri, umwe arimo benshi kandi buri wese akwiye kwitegura kubana n’uwo muntu afite wigaragaza mu ishusho ya benshi.
Kuri iyi ngingo, yibukije ko mu guhura kwa buri wese n’undi, uko umwe yabonye mugenzi we akwiye kuzirikana ko uwo yabonye bwa mbere atariwe cyangwa atariko azahora amubona, ko kandi bitari kuri umwe, ahubwo bose.
Avuga ko uwo wabonye cyangwa wahuye nawe none ari inzobe mutarabana, ejo azaba ari igikara, uwo wabonye none aseka ejo uzamubona arakaye cyangwa ababaye, uwo wabonye none afite ukuguru, ukuboko ejo uzamubona afite ubumuga, Uwo yabonye none akize, akennye ejo mubana uzamubona mu yindi sura y’Ubukire cyangwa se Ubukene n’ibindi.
Yibutsa buri wese ko akwiye gusanga uwo bazabana yiteguye kumubanira no kumukunda muri ayo mabara yose atigeze amubonamo batarabana, ko kandi ikirenze icyo mu bishyingiranwa(umukobwa) cyangwa mu ntwaro(umusore) yitwaza akwiye kujyana Kubabarira ariko kandi n’agatambaro gahanagura kuko kubabarira bitajyana no kwibutsa ko wababariye.
Yagize kandi ati“ Kuganira mu rugo, Gusabana Imbabazi, Kubabarira no gusiba mugakurikizaho Gusenga kuko Isengesho naryo rishobora gufasha mu kubaka Urugo”. Yakomeje abibutsa ko ibyo byose bijyana no kubaha no gukurikiza Amategeko y’Igihugu by’Umwihariko Irigenga Abantu n’Umuryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Marie Josée Uwiringira, avuga ku bikorwa byakozwe mu cyumweru cyahariwe Umuryango, Yavuze ko nk’Ubuyobozi basuye imiryango(Ingo) itandukanye baraganira, bajya mu Madini n’Amatorero, mu Nteko z’abaturage n’ahahurira abantu benshi bagamije ku ganira no kwibutsa buri wese ko Umuryango ariwo shingiro ry’Ubuzima, ko buri wese akwiye kuwubaha no kuwuha agaciro.
Yavuze kandi ko mu bindi byakozwe harimo; Gusura no kuganiriza Imiryango Ibana mu makimbirane, Gusezerana no Kwigishwa kw’Imiryango yabanaga idasezeranye, hakozwe Ubukangurambaga mu gukumira ibyaha bitandukanye biba mu muryango bishingiye ku nzoga z’inkorano zitemewe ndetse n’Ubusinzi. Harebwe kandi ibibazo bitandukanye bibangamiye Imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Kayitesi Alice, Guverineri w’intara y’Amajyepfo yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’Abafatanyabikorwa bako ku bikorwa byakozwe mu cyumweru cyahariwe umuryango bigamije kubaka Umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Yabwiye abitabiriye isozwa ry’iki cyumweru cyahariwe Umuryango ko nta kudohoka, ko ahubwo ari inshingano ya buri wese mu gukomeza kubaka Umuryango mwiza, utekanye kandi ushoboye buri wese abigizemo uruhare.
Umusaza Innocent Ndisabiye n’Umukecuru Sipesiyoza Kamanzi bamaranye imyaka 50 babana ariko bitemewe n’amategeko, bavuga ko kubana kwiza, kurambana n’uwo mwashakanye biva mu; Kubahana, Kumva no kumenya ko urugo ari urwanyu mwembi babiri, Guca bugufi, Kwakirana nyuma yo kubana kuko ngo mwe ba mbere atariko muzakomeza kuba, Gusabana imbabazi no Kubabarira, ariko kandi no kwibuka ko buri wese abasha gutsitara, ko nta Malayika ubarimo bityo ko kubabarirana bifasha mu kubaka urugo.
Mbere y’ibirori nyirizina byo gusoza Icyumweru cyahariwe Umuryango, Abashyitsi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo babanje gutambagira basura ibikorwa bitandukanye byamuritswe byiganjemo iby’Ubuhinzi, Ubudozi n’ibindi, baha Abana indyo yuzuye n’Amata.





















Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.