HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko nubwo atari umuvugizi w’uruganda rukora ubwoko bw’izi modoka za HOWO/HOHO zikunze gushyirwa mu majwi na benshi mu gukora no gukoresha impanuka, kuri we ngo ikibazo abantu bavuga ko zifite bakwiye kukirebera ahandi nko mu bazitwara kuko ikoranabuhanga zifite bashobora kuba batarizi.
Mu kiganiro ACP Boniface Rutikanga aherutse kugirana n’itangazamakuru hatangizwa gahunda ya “TURINDANE” ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, aho yatangirijwe ahazwi nka Bishenyi mu Murenge wa Runda ya Kamonyi, yavuze ko izi modoka zikunze gushyirwa mu majwi mu gukora no guteza impanuka atazi icyo abazishyira mu majwi bapfa nazo kuko atari nazo mu Gihugu ziza ku mwanya wa mbere mu mpanuka. 
Yagize ati“ HOWO, izi modoka! Impanuka zose ziba mu Gihugu, zishobora kuba impanuka zakozwe na HOWO zitageze no kuri 2% k’impanuka zose. Sinzi icyo mupfa nazo. Ntabwo ndi umuvugizi w’iyi sosiyeti ikora bino binyabiziga, wenda ni uko ari ikinyabiziga kinini, gifite uko gisa, gifite uko giteye ariko mbabwije ukuri ko hari izindi modoka ziri mu bwoko(categories) bwa HOWO zitwara ibicuruzwa n’ibintu zikora impanuka cyane no kuyirusha ariko zo ngira ngo nti zikora inkuru”.
Akomeza agira ati“ Muzabaze abahanga bose bazi iby’imodoka akubwire HOWO uburyo yubatse! Ni imwe mu modoka zibashije Terrain (ikirere cg imihanda) yacu. Itwarwa n’umuntu, ikibazo ni ukumenya ngo yikorera ibingana iki, ifite ikoranabuhanga rimeze rite, ese ndarizi(uyitwara)?”.
Yifashishije urugero rw’ibiherutse kuba ku mushoferi wari utwaye imodoka kabuhariwe iterura izindi ifite ikoranabuhanga ariko uyitwaye ataryumva, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ubwo uyu mushoferi yarimo aterura ikinyabiziga cyari cyaguye ahantu, ikoranabuhanga ry’iyi modoka kuko nayo ubwayo yari yahengamye bitewe n’imiterere y’aho yari iri, ryanditse ribaza, ribwira umushoferi(mu cyongereza) ko ikodoka atwaye igiye kugwa, rimubaza niba ashaka gukomeza, aho kuvuga “OYA” avuga/akanda “YEGO”.
Aha, niho ACP Boniface Rutikanga yahereye avuga ko uyu mushoferi ahagarariye abandi benshi bameze nkawe mu kutumva no kutamenya imiterere y’Imodoka batwaye cyane mu ikoranabuhanga yifitemo, ariko kandi no kutamenya ururimi kuko zimwe mu modoka zizana ikoranabuhanga aho ibanza no ku kuburira mbere y’uko haba ikibazo.
Yagize kandi ati“ Muri izi modoka mubona ziza, zigezweho! Zifite ikoranabuhanga. Ku bantu benshi batunze ibinyabiziga cyangwa se uwagitunze, muzabaze imodoka yakozwe muri 2009, 2010 kuzamura…Ni imodoka zisohoka ubu! Bazakubwira itandukaniro. Noneho iyo zije ari izi nini bwo! Zifite Tekinoloji nkeka ko abashoferi bacu benshi batamenyereye, batazi”.
ACP Boniface Rutikanga, mu gusobanura byimbitse kandi atanga umucyo ku bakunze kwikoma HOWO/HOHO, yatanze urugero rufasha abantu kurushaho kumva ko ikibazo atari izi modoka, ko ahubwo kiri mu bazitwara. Ati“ Muzarebe mu masosiyete y’Abashinwa akora hano mu Rwanda, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho bubaka Umuhanda, aho bubaka Ingomero z’amashanyarazi, ni ziriya modoka bakoresha. Uzambarize izimaze kugwa!?”.
Akomeza avuga ko imwe mu mpamvu abona ituma izi modoka(HOWO/HOHO) n’abazitwara aho Abashinwa bakorera nta bibazo ziteza ari uko bo iyo bahaye umushoferi iyi modoka bafata igihe bakamwigisha uko iteye, uko ikora( bakamuha Kataloge yayo), akaba ayumva, ayisobanukiwe neza ku byo yikorera, uko ayitwara ahamanuka, ahaterera n’ibindi kuri yo bimufasha kuba ayumva neza kandi bakanamukurikirana bareba uko ayikoresha.
Ikibazo cya Afande ACP Boniface Rutikanga cyaje kigira kiti; Ese Abashoferi dufite ikinyabiziga yigiyeho gutwara nicyo atwara? Ese Ikoranabuhanga Imodoka atwaye ifite ararizi, Ese yumva ururimi cyangwa abasha gusoma no kumva icyo imubwira haba ku nyandiko, amajwi cyangwa se ibimenyetso imuha atwaye?, Azi uko ahinduranya amavitensi yayo n’igihe cya ngombwa bitewe n’imiterere y’aho ageze?.
ACP Boniface Rutikanga, avuga ko mu mezi atatu ashize uhereye mu kwezi kwa Munani(Kanama) mu Ntara y’Amajyepfo igizwe n’Uturere 8 habaye impanuka zikomeye 65. Muri izi mpanuka, 17 zingana na 26% zabereye mu karere ka Kamonyi. Ni impanuka zahitanye ubuzima bw’abantu 53 aho Akarere ka Kamonyi kihariye 15,9(16) bangana na 30%. Abakomeretse bose ni 43, muri bo 9 bangana na 20% ni Kamonyi.
Soma hano inkuru y’itangizwa rya “TURINDANE“: Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.