Kamonyi-Ngamba: Byatangiye ahagana mu rukerera basaba Abaturage guhunga
Itsinda ry’Abantu babarirwa muri 30, Abagabo n’Abagore, Abato n’Abakuru mu Murenge wa Ngamba mu tugari n’Imidugudu itandukanye bazindutse ahagana ku I saa cyenda z’Igitondo cyo ku wa 20 Ugushyingo 2025, bafata indangururamajwi(Megafone) bigabanyamo amatsinda bajya mu mihana, bavuga baranguruye, babwira abaturage guhunga, ko ubwo ari Ubutumwa butanzwe na Minisiteri y’Ijuru, ko kandi udahunga kagiye kumubaho. Abagera kuri 27 batawe muri yombi abandi bakizwa n’amaguru.
Aya makuru ubwo yageraga ku intyoza.com, Umunyamakuru yagiye I Ngamba aho byabereye, aganira n’Abaturage bamubwira ko bagushije ishyano, ko kandi ibyabaye byakozwe n’itsinda ry’Abantu batari bake bafite imyemerere iganisha ku kugumura, Kugandisha rubanda no kubangisha gahunda za Leta.
Aho Umunyamakuru wa intyoza.com yageze mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Marembo ahari Umugabo nyiri urugo wafatanywe n’itsinda yari kumwe naryo, Umugore nyiri urugo yabanje kubwira Umunyamakuru ko nta Gihugu agira, ko atemera Ubuyobozi kuko butamuha uburenganzira nk’Umuntu mukuru ngo akore icyo ashaka n’uko abishaka.
Abaturage ndetse n’abo mu z’ibanze baganiriye n’Umunyamakuru, bamubwiye ko uyu muryango yasuye ari umwe mu yo bafite utemera gahunda za Leta kuva mu bihe bya Covid-19 ubwo bangaga Kwikingiza.
Babwiye Umunyamakuru kandi ko uyu muryango ukura abana bawo mu ishuri kuko ngo batemera ko bagomba gusangira ibiryo n’abandi kuko ngo ibyo barya birimo ibishyimbo byageretsweho ibindi biba byasambanye. Nta Mituweli, nta kubyarira kwa Muganga, nta w’urwara ngo ajye kwa Muganga, nta gahunda n’imwe mu zihuza abaturage n’Ubuyobozi bitabira n’ibindi.
Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Umunyamakuru ko yatunguwe n’ibyabaye kuko yabyumvise ahagana ku I saa cyenda z’Igitondo, akumva amajwi y’abavugira muri Megafone mu byerekezo bine agira ngo batangatanze hose, yumva bavuga ngo“ Duhunge Roma duhunge Roma, ni mudahunga kandi umunsi wageze karababaho”.
Yakomeje ati“ Ubundi bajyaga basenga biri aho( mu byumba n’ahandi) ariko noneho bakabije bararengera bafata Megafone, nta muntu wakoreshaga umunwa bisanzwe. Nagiye kumva numva imwe muri Gatare, indi hariya, numva indi hakurya, numva indi I Munoga, ndavuga nti rero karabaye”.
Usabyeyezu Cyriaque, Umuturage mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ati“ Bavuga ko basenga n’ijoro ngo ni Abanyabyumba, ntabwo basengana n’abandi, basengera mu nzu zabo bakagira abaza gusengana nabo, nta gahunda za Leta bitabira. Numvise abantu basakuza nijoro, nkumva bafite Mikoro ariko simenye abo aribo, baraye babunga. Ubanza bafite Igihugu cyabo bonyine, ubanza atari abantu bazima kuko imyumvire bafite si nabashyigikira”.
Umuturage Veneranda, yabwiye intyoza.com ko ibyo yabonye n’ibyo yumvise byamubereye urujijo. Ati“ Aba bantu ni abo kwegerwa n’Ubuyobozi byihariye kuko wagira ngo nti bari mu Gihugu tubamo. Bafashe bamwe ariko hari n’abashatse gucika ariko ngira kwibaza nti ko bavuga ko basenga, niba koko basenga Imana kuki batemera ngo bafatwe bage gusobanura uko gusenga kwabo?. Bajyanye benshi barimo abo mu Mudugudu wa Rugarama, Nyabitare, Gahinga na kazirabonde. Bafite imyumvire itari nk’iy’Abanyarwanda, sinzi uko baba batekereza”.
Akomeza avuga ati“ Ni Abantu batajya bishyura Mituweli, bavana abana mu mashuri, n’ababoherezayo ntabwo abana babo bemerewe kurya ku ishuri! Uba usanga ari abantu bafite imyumvire itandukanye n’iy’abandi. Abana ku ishuri ngo ntabwo bemerewe kurya ibiryo birimo Amavuta, Ibiryo byatekewe hamwe ngo Ibishyimbo n’Imyumbati byo biba byasambanye, nta gahunda za Leta wababonamo, ntawe ubyarira kwa Muganga, nta kwandikisha Umwana, nta Gukingiza, mbese babayeho mu buzima bwihariye kuko ntabwo bajya basabana n’abandi, basa n’abigometse, ni abo kwegerwa bakabagira inama aho kugira ngo bagire Leta yabo”.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko iki kibazo nk’Ubuyobozi bw’Akarere bakimenye kandi ko hari abafatiwe muri ibyo bikorwa bibi bishingiye ku myumvire idakwiye kuko itajyanye n’icyerekezo cy’Igihugu kandi ikaba imyumvire n’imyemerere igandisha abaturage.
Avuga ku ngamba zafashwe n’Ubuyobozi kuri iki kibazo, yagize ati“ Turasaba abafite imyumvire nk’iyo guhinduka, ariko kandi turanakora ibishoboka byose ngo dukumire ko imyumvire nk’iyo yajya no mu bandi”.
Meya Dr Nahayo, avuga kandi ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere bari mu bukangurambaga, baganira n’Abaturage babashishikariza kudatwarwa mu myumvire n’imyemerere nk’iyo ipfuye kuko ntaho yabageza.
Ahamya ko ahari imyumvire n’imyemerere nk’iyo nta terambere rishoboka, nta mibereho myiza. Asaba abaturage n’undi wese wamenya amakuru kutayihererana, ahubwo ko yabwira ubuyobozi bagafatanya kurwanya no gukumira abafite iyo myumvire n’imyemerere bidakwiye.
Amakuru intyoza.com ifite ni uko ku ikubitiro, mu bice bitandukanye mu Midugudu y’Utugari tugize Umurenge wa Ngamba hafatiwe abantu bagera kuri 27 ariko hakaba abirutse. Bose bari muri iri tsinda ry’abafite iyo myumvire n’imyemerere bigumura bikanagandisha abaturage. Hari kandi amakuru y’uko uretse aha i Ngamba byaturitse bikajya hanze bakananirwa kuguma mu byumba n’ahandi bahuriraga, hari n’ahandi mu mirenge igera muri ine( aho twaboneye amakuru) irimo abantu nk’abo ariko bakibikorera mu byumba n’ahandi bahurira. Bamwe mu nzego z’ibanze ikibazo barakizi.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.