• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube

Inama y’abaminisitiri ba EAPCCO yasoje ifashe ingamba zikomeye zo kurwanya ibyaha ndengamipaka

Umwanditsi
September 1, 2016

Inama y’iminsi 3 ngarukamwaka ya 18 y’Abakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) yaberaga i Kigali yasojwe ejo taliki ya 1 Nzeri 2016, abayitabiriye bafatiyemo ingamba zikomeye zo kongera imikoranire myiza hagati y’ibi bihugu mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Uretse iyi nama y’abakuru ba Polisi, I Kigali kandi ejo hanarangiye inama ya 16 y’abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo, ifatirwamo imyanzuro igera kuri 12 yagiye igaruka ku kunoza imikoranire hagati y’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano.

Mu ijambo yavuze asoza iyi nama y’abaminisitiri ku mugaragaro, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko  ibyaha byo mu kinyejana cya 21 bitandukanye n’ibyakorwaga kera, kuko ubu abanyabyaha babikora bifashishije ikoranabuhanga ku buryo kubafata no kubashyikiriza ubutabera bitoroha.

Minisitiri Harelimana yavuze ko bimwe mu bibi abatuye isi muri iyi minsi bahura nabyo ababibakorera bifashisha ikoranabuhanga harimo ko  abakora ibikorwa by’iterabwoba bakoresha ikoranabuhanga na murandasi mu gushaka urubyiruko binjiza muri ibyo bikorwa, gushora urubyiruko mu icuruzwa ry’abantu, ubujura bw’amafaranga ku buryo biba amafaranga menshi umuntu utacyekwaga, n’ibindi.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Uburyo bwiza bwo kurwanya ibyaha nk’ibi by’ikoranabuhanga na ndengamupaka ni ukugirana imikoranire myiza n’ubutwererane hagati y’inzego z’umutekano, kongera ubufatanye hagati yazo no kuzongerera ubushobozi mu kurwanya ibi byaha kandi inzego z’umutekano nazo zikagira ubumenyi mu ikoranabuhanga buhambaye kurusha abanyabyaha”.

Muri iyi nama kandi, Minisitiri Harelimana yagizwe umuyobozi w’abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo b’ibihugu bigize EAPCCO, akaba asimbuye mugenzi we wa Kenya Maj Gen (rtd) Joseph Nkaissery

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko:

Ibihugu byose bizagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ngarukamwaka rusange ya 18 y’Umuryango w’Abakuru  ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), inemeza ko hakwiye gushyirwaho uburyo buhuriweho mu kurwanya no gukorana ku rwego rwo hejuru hagati y’inzego z’akarere ndetse no guhanahana ingamba ziba zafashwe mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Aba baminisitiri kandi bavuze ko ibibazo ibihugu bigize uyu muryango bihura nabyo by’imodoka n’ibindi binyabiziga biba byibwa mu bihugu bimwe bigafatirwa mu bindi, habaho imikoranire hagati y’ibyo bihugu byombi ibyo bibazo bigakemurwa.

Hemejwe ko Uganda izakira inama ngarukamwaka rusange ya 19 y’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), naho Ethiopia ikakira iya 20.

Banashimiye kandi Polisi mpuzamahanga kubera ubufasha iha EAPCCO mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hemejwe kandi ko ibihugu bihuriye muri EAPCCO bizashyigikira umuyobozi mukuru wa Polisi ya Namibia Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga guhatanira kuyobora Polisi mpuzamahanga (Interpol) nk’uko byemejwe n’inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Aba baminisitiri kandi banashimye uko u Rwanda rwakiriye iyi nama n’amahugurwa ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock yavuze ati:’’Akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika ni ingenzi kuri Polisi mpuzamahanga (Interpol). Turishimira ibikorwa bya EAPCCO mu kongera ubushobozi n’ibindi bikorwa. Itsinda ryacu riri i Nairobi muri Kenya ryakomeje gufasha Polisi zo muri aka karere mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu n’iyangizwa ry’amashyamba ndetse no gufata ababikekwaho”.

Dr Stock yavuze kandi ko inzego z’umutekano muri Afurika y’Uburasirazuba zikora ibishoboka byose zigakoresha ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga kugirango zikorane neza n’abaturage kandi zitange serivise nziza.

Iyi nama yabanjirijwe n’izindi nama zihariye zirimo iz’abayobozi ba Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri ibi bihugu uko ari 13, iz’abayobozi b’amashami y’ubugenzacyaha, abashinzwe amategeko, abashinzwe uburinganire bw’ibitsina byombi, n’abashinzwe kurwanya iterabwoba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5805 Posts

Politiki

4056 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga