• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
16/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
16/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
16/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Umwanditsi
December 2, 2025

Mu rugendo Abadepite bagiriye mu Karere ka Kamonyi mu mirenge itandukanye kuva tariki ya 25 kugera 29 Ugushyingo 2025, ubwo basuraga Umurenge wa Rugalika nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye byibanda ku Myubakire, Imiturire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, basabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kugira nibura Site Imwe y’Imiturire ntangarugero abandi bajya baza kwigiraho.

Depite Murora Beth, waje akuriye itsinda ry’Intumwa za Rubanda ndetse n’abandi bakozi b’Inteko Ishinga Amategeko bari kumwe, yatangiye abwira abitabiriye Inteko y’Abaturage yaje kuganira nabo ko uko yasanze Rugalika ndetse n’uko yaganiriye n’Abaturage byamuhaye ishusho y’uko Ifaranga ryabaryohanye, ko kandi bifuza Imiturire isobanutse.

Yagize kandi ati“ Nasanze Abaturage bo mu Murenge wa Rugalika aribo bisabira kujya muri Site y’Imiturire, ndetse n’aho Ubutaka bwagenewe Ubuhinzi usanga babaza ngo bo bahowe iki?, Kuki bwo butaba Site z’Imiturire?, Ifaranga ryararyoshye kandi rimwe na rimwe iyo ifaranga riryoshye nabyo tuge tubyitondera”.

Akomeza ati“ Nonese, Ubutaka nitumara kubutanga ngo babwubakemo amazu, tuzayarya?, Nti tuzasonza?. Niyo mpamvu rero Ubuyobozi bw’iki Gihugu budasinzira, burashaka ko Abanyarwanda batura neza, batura heza, bagira ibikorwa remezo byose ngenerwa mu iterambere ry’Umuntu ariko bukavuga buti; Turakoma Ubutaka bw’Ubuhinzi kuko Ubuhinzi ni Umurimo, Tudahinze nti twarya. Turahinga tukabona ibyo dutwara ku Isoko, ibyacu n’ibyo mu mahanga. Ntabwo dushobora gutura gusa ngo hanyuma nti duhinge”.

Depite Murora, ahereye ku byifuzo bya bamwe mu baturage b’umwe mu Mirenge basuye mbere yo kuza Rugalika, aho basabye ko Akarere gakwiye kugira Site y’Icyitegererezo abantu bajya kwigiraho, yasabye umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, Dr Nahayo Sylvere wari muri iyi Nteko ko icyo cyifuzo cy’Abaturage Ubuyobozi bw’Akarere bwacyumva ndetse bukagishyira mu bikorwa.

Yavuze kandi ati“ Ntabwo wabura Site y’icyitegererezo mu Murenge, nubwo yaba itaraturwa ngo yubakwe uko bikwiye ariko uburyo imiturire yagenwe birimo biraza neza. Impamvu yo gutura mu ma Site no gutura neza bifite inyungu nyinshi zirimo; Kwegerezwa ibikorwa remezo. Ubundi mu Iterambere ryiza, ibikorwa remezo byubakwa mbere abantu bakaza babisanga, ariko iyo utuye nabi uteza ibibazo”.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko Site yihariye y’Icyitegererezo mu Karere idashoboka kuko n’Ubundi ngo Site zitunganywa hagendewe ku byateguwe neza kandi zose zihuje.

Ati” Site y’Icyitegererezo, ngira ngo n’abantu twagiye twakira baturutse hirya no hino(Baje mu rugendo shuri), numva ko ibishushanyo mbonera( Physical Plan) bihari kandi harimo iby’ingenzi abantu baheraho. Ntabwo twavuga ko tugiye gushyiraho imwe gusa yihariye mu Karere, ahubwo izihari uko tugenda tuzitunganya kurusha, iby’ibanze bigiye bihari“.

Urugendo rw’izi ntumwa za Rubanda(Abadepite) ndetse n’abakozi bo mu nteko, ruri muri gahunda yateguwe mu Gihugu hose mu Turere dutandukanye, aho Abadepite n’Abakozi bo mu Nteko Ishinga Amategeko bavuye mu nyubako y’Inteko bajya kwegera Abaturage bagamije kureba no Kugenzura Ibikorwa by’Iterambere ry’Imijyi, Imiturire n’Imikoreshereze y’Ubutaka nubwo batabuze no kuganira ku zindi ngingo zirebana n’Imibereho myiza yabo.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga