• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
16/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
16/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
16/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge

Umwanditsi
December 9, 2025

IGP, CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko bitumvikana uburyo Polisi ikoresha amarushanwa, Imirenge igahiganwa ariko Abatsinze bahembwa Imodoka, Akarere kakayigira iyako aho kuba iy’Umurenge wayitsindiye. Urugero rwa hafi ni imodoka yahembwe Umurenge wa Runda muri 2023 ariko Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi bukayitwara ndetse bugakuraho Ibirango bigaragaza inkomoko y’imodoka.

Mu kiganiro Polisi y’u Rwanda ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB bahererutse kugirana n’Itangazamakuru, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umunyamakuru wa intyoza.com yabajije impamvu Polisi ikoresha amarushanwa ajyanye n’Isuku n’Isukura mu Mirenge ariko Umurenge utsinze wahembwa Imodoka Akarere kagahita kayitwara, ndetse kagakuraho ibirango byashyizwe bigaragaza imvano yayo.

Mu gusubiza iki kibazo, IGP, CG Felix Namuhoranye yagaragaje ko atumva uburyo Polisi y’u Rwanda ikoresha Amarushanwa mu Mirenge, uwitwaye neza wahembwa Imodoka ikigarurirwa n’Akarere aho kuba iy’Umurenge wayitsindiye.

Ubwo Umurenge wa Runda muri 2023 wabaga u wa mbere mu bukangurambaga bw’Isuku n’Isukura no kurwanya Igwingira ry’Abana, ugahembwa Imodoka ariko Akarere ka Kamonyi ka kaba karayitwaye.
IGP, CG Felix Namuhoranye.

Yagize ati“ Ibyo bintu tugiye kubikurikirana, nti bizongera no kuba niba ari uko bimeze. Niba Umurenge warahawe imodoka kuko witwaye neza, iyo Modoka igomba kuba iy’uwo Murenge. Tuba twanabyanditseho”. Yakomeje asaba Umupolisi ubifite mu nshingano ko nta n’icyo gusobanura gihari, ko ahubwo ajya kubikurikirana.

Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com bo mu Murenge wa Runda nk’umwe mu mirenge yahuye n’iki kibazo cyo kwamburwa imodoka n’Akarere nyamara ngo barayivunikiye mu marushanwa ku Isuku n’Isukura, bavuga ko Akarere kabahemukire kuko mu gutwara iyi Modoka batsindiye, byakozwe hamaze kugurishwa imodoka Abaturage ubwabo bari biguriye mu mafaranga yabo. Gusa na none, bavuga ko ayavuye mu yagurishijwe batazi icyo yakoze.

Ibirango ubona mu mbavu z’iyo modoka, ubu nta bikiriho. Aya marushanwa kandi, Imirenge 7 yari yahize indi, buri umwe wahembwe Moto.

Mu mwaka wa 2023, ubwo Umurenge wa Runda wahigaga indi Mirenge igize Intara y’Amajyepfo ugahembwa Imodoka, SP Emmanule Habiyaremye wari Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, yavuze ko guhemba abakoze neza, ari ukugira ngo abasigaye bagire ishyaka ryo gukomeza uyu muco wo kunoza isuku n’Isukura no kurwanya igwingira mu muryango.

Abaturage, bavuga ko amarushanwa nk’aya iyo aje akorwa nabo ndetse bafatanije n’ubuyobozi bw’Umurenge kandi baba bazi neza ko no muyindi Mirenge barimo gukora ibishoboka ngo bazabe aba mbere. Ntabwo bumva uburyo bavunika bitangira ibikorwa by’amarushanwa ariko Ibihembo bije bigatwarwa n’Akarere. Bavuga ko ibyo bisa no guca intege umuturage kuko aba yambuwe uburenganzira ku byo aba yararwaniye.

Umwe muri aba baturage yabwiye intyoza.com ati“ Reka tuvuge ko bayitwaye nk’Akarere, ariko se ko yariho Ibirango bya Polisi bigaragaza icyo yatangiwe ndetse n’Umurenge yahawe, ko none babikuyeho iyo uhuye nayo ugira ngo yaguzwe n’Akarere, twe twayivunikiye kuki itakomeje kwandikwaho ibyari biriho bayiduha ngo nibura ni duhura nayo basi tubone ko yari iyacu nubwo bayitwambuye?”.

Icyo Gihe, Akagari ka Ruyenzi nka kamwe mu Tugari Umunani twahize utundi, nako kahembwe Miliyoni imwe y’Amafanga y’u Rwanda.

Muri aya marushanwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’Ubukangurambaga bwo gutoza Abaturage Umuco w’Isuku n’Isukura no guhangana n’Igwingira, Imodoka Polisi yahembye Umurenge wa Runda yari ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 26. Ni mu gihe Imirenge 7 yo Mu Ntara y’Amajyepfo yari yahize indi, buri umwe wahawe Moto naho Utugari 8 buri kamwe gahabwa Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

Imodoka yari yahawe Umurenge wa Runda.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga