Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
Itsinda ry’abagizi ba nabi basaga 20 bitwikiriye ijoro rya tariki 26 rishyira 27 Ukuboza 2025 ku I saa tanu batera ku biro by’Akagari ka Kabuga byubatse mu Mudugudu wa Musenyi, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi. Barwanye n’Abanyerondo, urugamba rurakomera, babuze Gitifu w’Akagari bica idirishya binjira mu biro batwara Machine (Laptop). Nti byaciriye aho!.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage baturiye Akagari ka Kabuga, bavuga ko Intandaro y’iki gitero ari Umukwabo wari uherutse gukorwa warimo na Gitifu w’Akagari, aho bashakishaga insoresore zizwi ku Izina ry’Ibihazi zikunze guhungabanya Umutekano.
Abo uyu mukwabo wahigaga, ni abakunze kugira Urugomo ruhungabanya umutekano w’Abaturage, aho babategera mu nzira bakabambura, bakabagirira nabi birimo n’abo rimwe na rimwe batema bakoresheje intwaro Gakondo zirimo Imipanga n’ibindi.
Mu gutera ku biro by’Akagari ngo bashakaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa(Gitifu) wako kugira ngo bamwivune, ariko ku bw’amahirwe ye ntabwo bahamusanze. Kuko bari itsinda ry’abantu basaga 20 kandi bitwaje intwaro gakondo zitandukanye, barwanye inkundura n’Abanyerondo ariko babarusha imbaraga kubera ubwinshi n’intwaro bari bafite.
Mu kubura Gitifu bashakaga, bahisemo kutagendera aho, bamena idirishya ry’Ibiro by’Akagari binjira mo imbere batwara Machine(Laptop). Mu kurwana, Abanyerondo barwanye batabaza ariko Abaturage batabaye batemyemo babiri.
Jean Claude Iyakaremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga yabwiye intyoza.com ko amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ari ukuri, ko abateye baje ariwe bahiga nk’uko ngo bagiye babyigamba. Gusa ngo bamubuze batwaye Machine(Laptop) y’Akagari.
Yagize ati“ Abantu bateye ku biro by’Akagari baraza barwana n’irondo ryari rihari, bamenagura ibirahure, Bakura Giriyaje mu idirishya binjira mu Kagari imbere batwara Imashine(Laptop) yonyine”.
Umunyamakuru wa intyoza.com yabajije Gitifu Iyakaremye niba abateye atariwe bahigaga nkuko amakuru ava mu baturage abivuga, niba kandi akurikije ibyabaye nta bwoba ubu agendana, mu gusubiza agira ati“ Natwe niko tubikeka nkuko bagiye babyigamba. Ubwoba bwo nti bwabura”.
Akomeza avuga ko Operasiyo cyangwa se Umukwabu wari uherutse gukorwa ari nawo aba bateye bivugwa ko bitwaje mu guhiga Gitifu, wari Umukwabu ugamije guhiga no gufata ibihazi bigenda bitemana. Ati“ Wari Umukwabu ugamije gufata aba…, Ibihazi bigenda bitemana. Murabizi ko Kabuga nyine tujya tugira Insoresore zigize Ibihazi zigenda zitemana, ariko ku bufatanye na Polisi n’izindi nzego iyo tugize abo tumenya cyangwa se abakekwa, ku makuru aba yatanzwe n’abaturage turabashakisha bagafatwa”.
Gitifu Iyakaremye, yabwiye intyoza.com ko nubwo itsinda ryateye ryari abantu basaga 20, abo Abanyerondo bahise bamenyamo ngo ni batandatu kandi aba bakaba ngo basanzwe ku rutonde tw’Insoresore (Ibihazi) zananiranye, zirangwa n’Urugomo no guhungabanya Umutekano.
Avuga ko bariya batandatu bahise bamenywa n’Abanyerondo muri icyo gitero bagabye ku Kagari, abamaze gufatwa ngo ni babiri, bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma mu gihe abanda nabo bagishakishwa. Avuga kandi ko kuva ibyo byaba, bamaze gusurwa na Polisi ndetse na RIB hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wagiyeyo kuri iki cyumweru.
Uretse kuba barateye ku biro by’Akagari babura Gitifu bashakaga bakinjira mu biro basenye Idirishya bagatwara Machine(Laptop), ntabwo byaciriye aho kuko mu nzira banyuze bagiye batera amabuye banatema inzugi aho bageze hose. Batemaguye kandi Moto y’uwitwa Niyonagira Jean Claude usanzwe atwara Gitifu w’Akagari.
Aha mu Kabuga ka Ngamba, ku Musenyi, ntabwo hajya hiburira Abanyarugomo b’abagizi ba nabi kuko hagiye humvikana kenshi Insoresore zizwi ku izina ry’ibihazi, batega abantu mu nzira bakabagirira nabi, bakabatema baba babategeye mu nzira cyangwa babasanze ahandi. Nta n’ubwo batinya ku rwanya Inzego z’Umutekano kuko muri uyu mwaka dusoza ndetse n’uwabanje hari bamwe mu baharasiwe bamaze gutema abaturage, banashaka kwadukira Abapolisi bari baje batabaye ariko Isasu ryihura kurusha Umuhoro.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.