• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Nyuma y’igihe kitari gito yiyita umupolisi akarya amafaranga y’abaturage yatawe muri yombi na Polisi

Umwanditsi
September 6, 2016

Mpaka Eric wari amaze igihe atekera abantu imitwe ko ari umupolisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda akabarya utwabo, yatawe muri yombi arafungwa.

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wari umaze igihe arya amafaranga y’abaturage yiyita umupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akaba yarababeshyaga ko yabafasha kwandikisha impushya zo gutwara ibinyabiziga mu gihe bamuhaye amafaranga runaka.

Uwafashwe yitwa Mpaka Eric. Yafashwe tariki ya 27 Kanama 2016 nyuma y’uko hari bamwe mu baturage batanze ibirego byabo kuri Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, ko batwawe amafaranga muri ubu buryo.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yagize ati:” Mpaka yiyitaga umupolisi ukorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, noneho akajya ahamagara abantu ababwira ko Polisi yagabanyije amafaranga ku bantu batsindiye impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bifuza kuzandikisha bifashishije uburyo busigaye bukoreshwa bwitwa Irembo”.

Uyu mutekamutwe witwa Mpaka yabeshyaga abantu, aho yababwiraga ko kuba afite ibyo akora muri polisi, byatuma abafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bworoshye.

CIP Kabanda yakomeje avuga ko Mpaka Eric yatse abantu batatu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 buri wese, kugira ngo abafashe kwandikisha impushya zabo za burundu zo gutwara ibinyabiziga babinyujije kuri serivisi z’Irembo.

Aba bantu yatekeye umutwe bari bariganye mu mashuri, ku buryo bari baziranye, bityo bikaba byaramworoheraga kubumvisha ko hari ibyo yabafasha. Ubwo bamaraga kuyamuha yabahaga imibare (codes) itari iy’ukuri, hanyuma mu gihe barimo gusaba serivisi zo kwandikisha impushya zabo batsindiye babinyujije mu buryo bw’Irembo bagasanga bidashoboka.

Nyuma yo kuvumbura ko amafaranga yabo yariwe, bahise biyambaza Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, maze nayo bidatinze ifata uriya mutekamutwe, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bariwe amafaranga yabo kuri ubu buryo.

CIP Kabanda yagize ati:” Polisi y’u Rwanda ntikoresha abatekamutwe cyangwa se ibisambo nk’uyu wafashwe cyangwa abandi. Serivisi yose umuntu akeneye arayihabwa kandi akayibona ku giti cye nta kunyura ku muntu runaka, kandi n’amafaranga yo kwandikisha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga ntiyigeze ahinduka ngo ave ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda”.

Yasabye abaturage gukomeza kujya batanga amakuru igihe cyose babonye umuntu witegura  gukora ibyaha bitandukanye kugira ngo habeho kuburizamo no gufata abo banyabyaha banyuranye.

Mpaka Eric icyaha nikimuhama, ibihano yahabwa bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cyu Rwanda, aho igira iti:” Umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)”.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. rucogoza says:
    September 6, 2016 at 7:39 am

    Abapolice turabazi ndetse n’ubunyamwuga bwabo burigaragaza, kuba rero umuntu yakiyitirira umupolice nta mahirwe yabiboneramo rwose. ahubwo abantu nkaba bajye babagenera ibibakwiye kandi bibe intangarugero no kubandi batekereza nabi gutyo.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga