• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyabihu: Abagore babiri bari mu maboko ya Polisi bazira ubucuruzi bw’urumogi

Umwanditsi
September 9, 2016

Mu mikwabu yakozwe na Polisi mu karere ka Nyabihu, abagore babiri bafatanywe Bule z’urumogi 7600, bategereje gukanirwa urubakwiye imbere y’amategeko.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatiye mu mikwabu itandukanye abagore babiri bafite bule z’urumogi zisaga 7600.

Abarufatanwe ni Uwamahoro Chantal; wafashwe ku ya 8 Nzeri na Akingeneye Sofia; wafashwe tariki 7 Nzeri 2016. Bombi bafatiwe mu kagari ka Kora, ho mu murenge wa Bigogwe, aho ubanza yafatanwe bule 6081, naho uheruka akaba yarafatanwe bule 1068.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:” Uwamahoro yafashwe abaza aho uwo yari arujyaniye atuye. Amaze gufatwa, yavuze ko yari arushyiriye umukiriya we utuye ku Mukamira, naho bule zafatanwe Akingeneye zasanzwe mu nzu ye”.

Yongeyeho ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, ndetse n’urwo rumogi bafatanwe akaba ari ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati:” Mu Ntara y’Iburengerazuba, urumogi n’ibindi biyobyabwenge nka Chief Waragi, Host Waragi, na Kitoko bikunze gufatirwa ku muhanda Mukamira – Ngororero – Muhanga na Rubavu – Musanze – Kigali”.

Yagize kandi ati:”Buri wese arasabwa kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza”.

Yongeyeho ko gufatwa kwabyo biterwa n’ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zirimo imikwabu yo gufata ababyishoramo n’ubukangurambaga bwo kubirwanya, aho abaturarwanda basobanurirwa ububi bwabyo; kandi bagasabwa kubyirinda.

Aba bombi nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga