• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi: Berekanye ko banyotewe no guhamya izina ry’Abesamihigo

Umwanditsi
October 10, 2016

Mu gusoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, Ubuyobozi bw’akarere hamwe n’urubyiruko basinye imihigo nyuma y’uko uyu mwaka bawurangije bagaragaje ko ari abesamihigo koko.

Umuhango wo gusoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 ukwakira 2016, waranzwe na gahunda y’isinywa ry’imihigo ya 2016-2017 hagati y’urubyiruko n’ubuyobozi bw’akarere n’imirenge ruturukamo.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yabanje gushimira uru rubyiruko muri rusanjye uburyo rwahesheje akarere ayoboye ishema ubwo rwazaga ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2015-2016 mu turere 30 tugize igihugu cy’u Rwanda.

Udahemuka, yabwiye uru rubyiruko n’abari bitabiriye ibirori ko mu izina rye n’iryabo bafatanije kuyobora akarere muri rusanjye bashima ishema baheshejwe n’uru rubyiruko abasezeranya ko nabo batazabatenguha.

Ubuyobozi bw'akarere n'imirenge basinyana imihigo n'urubyiruko.
Ubuyobozi bw’akarere n’imirenge basinyana imihigo n’urubyiruko.

Akarere ka kamonyi kijeje uru rubyiruko kuruba hafi, kutarutererana no gukomeza kurutera inkunga yose ishoboka barufasha kurushaho kwesa imihigo mu ntego yabo nk’abesamihigo bagamije kubaka iterambere rirambye ry’igihugu.

Kamanzi Erineste, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kamonyi, aganira n’intyoza.com yatangaje ko imihigo basinye ari ishingiye ahanini k’ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza hamwe n’ubutabera.

Mu guhiga iyi mihigo, Kamanzi avuga ko ikigenderewe cya mbere ari ukurushaho guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko, kurufasha kwihangira imirimo n’ibindi bikorwa byose bituma ruticara nk’urwabuze icyo rukora.

Uru rubyiruko, mubyo rwagaragaje imbere y’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’imirenge ruturukamo, bishingiye ahanini ku kwibumbira kamwe ngo rurwanye ubushomeri burwugarije hamwe no kugaragaza isura nziza y’igihugu binyuze mu nzira zose bashoboye.

Kamanzi, avuga ko icyizere cyo kugera kubyo biyemeje gihari ngo kuko igihugu kibatekerereza ibyiza, kibari hafi ndetse nabo ngo binyuze mu kwishyira hamwe bigatuma imbaraga zabo bazibyaza umusaruro.

Mukasarasi Goderiva ( Umurinzi w'Igihango) yerekanwa ku mugaragaro akanashimorwa n'ubuyobozi bw'akarere.
Mukasarasi Goderiva ( Umurinzi w’Igihango) muri uyu muhango yarashimiwe ndetse yerekanwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’akarere.

Mu isozwa ry’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kandi, uretse imihigo yasinywe hagati y’urubyiruko n’ubuyobozi, ubuyobozi bw’akarere bwerekanye ku mugaragaro umugore witwa Mukasarasi Goderiva wabaye indashyikirwa mu bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge(Niwe murinzi w’Igihango). Hanashimiwe ndetse hanahembwa ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore ba Kamonyi iherutse gukura igikombe mu mikino ya FEASSA yabereye mu gihugu cya Kenya.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangaje kandi ko nk’akarere ayoboye nyuma yo kuva ku mwanya wa 28 mu kwesa imihigo bagafata uwa 13 uyu mwaka, ngo biteguye kuba mu myanya itatu ya mbere mu mihigo itaha.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga