• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Abapolisi 140 berekeje Santarafurika mugihe bagenzi babo bagarutse mu Rwanda

Umwanditsi
October 10, 2016

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi bayo bari mu gihugu cya Santarafurika mu butumwa bwa Loni, abari bariyo batashye hakagenda abagiye kubasimbura mubyo bakoraga.

Umutwe w’abapolisi “Formed Police Unit”  cyangwa FPU ugizwe n’abapolisi 140 barimo 23 b’igitsinagore bavuye mu Rwanda ku italiki 10 Ukwakira 2016 bagiye mu butumwa bwa Loni bw’umwaka umwe bwitwa “United Nations Multi-dimensional Integrated Stabilisation Mission in Central African Republic” (MINUSCA) mu gihugu cya Centrafurika.

Uyu mutwe (RWAFPUI-III) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, ukaba ugiye gusimbura undi nkawo uyobowe na ACP Gilbert Gumira nawo waraye ugarutse nyuma yo kwambikwa imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’imikorere myiza.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yavuze ko isura y’u Rwanda muri Centrafurika izaterwa n’imyitwarire yabo n’uko bazakora akazi.

Abakangurira kurangwa n’intego, umukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko gutanga umusanzu no kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga ari imwe mu ntego za Polisi y’u Rwanda, ari nayo itumye bari mu gihugu cya Centrafurika.

Gukorana n’abandi bapolisi bari muri ubwo butumwa, yavuze ko ari ikintu cy’ ingenzi cyazakomeza kubaranga kandi kizaha agaciro inshingano igihugu cyabashinze.

Yagize ati:” Buri umwe muri mwe afite icyo ashinzwe kandi ikosa ry’umwe ryakwanduza isura yanyu mwese, iya Polisi  n’iy’igihugu muri rusange”.

Yabagiriye inama yo kuba ingirakamaro ku mutekano no ku kubaka amahoro mu gihugu bagiyemo, bagumana imyitwarire yabo ya kinyamwuga kandi bakarangwa n’umurimo unoze bakomeza ibyo abababanjirije bakoze.

acp-elias-mwesigye-leads-the-contingent-as-they-headed-to-car-for-un-mission

Hagati aho, ACP Gumira yashimiye Polisi y’u Rwanda muri rusange ku buryo yabafashije kuba ku isonga mu kugaragaza ubushobozi n’ubunyamwuga mu kazi bakoze.

Umutwe yari ayoboye ni umwe mu bapolisi b’u Rwanda 448 bambitswe imidari y’ishimwe na Loni mu kwezi gushize k’uko baharaniye indangagaciro zayo zo kubaha abo mudahuje, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.

ACP Gumira yakomeje avuga ko mu gihe yabayoboraga; gukorera hamwe n’indi  myitwarire myiza  ari byo byatumye inshingano bari boherejwemo ziborohera.

Umutwe watahutse mu Rwanda wakoraga akazi ko kurinda abavanywe mu byabo mu gihugu, bubahirije umutekano kandi igihe Papa yasuraga Centrafurika, igihe cy’amatora  ndetse no mu rujya n’uruza rw’abaturage mu turere twa 3,4,5,n’aka 8 turangwamo umutekano muke mu murwa mukuru wa Bangui.

Muri iki gihugu, hari imitwe 3 irimo ibiri ya FPU n’umutwe wihariye urinda abayobozi witwa Protection Support Unit (PSU), ikaba igizwe n’abapolisi 140 buri umwe.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, 820 muri bo bakaba bari mu mitwe ishinzwe kurinda FPU na PSU, abandi bakaba mu butumwa umuntu akora ari umwe(Individual Police Officers), aba bakaba bakora nk’abajyanama.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga