• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Muhanga: Ababyeyi bafite abana b’inzererezi bagiye kugirana amasezerano n’Akarere

Umwanditsi
October 15, 2016

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Uwamariya Béatrice Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, atangaza ko bagiye kugirana amasezerano n’ababyeyi bafite abana bibera mu mihanda kugira ngo n’ibayarengaho  bafatirwe ibihano.

Iki kiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse kuri bimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Akarere ka Muhanga, ndetse n’igihugu muri rusange harimo cyane ikibazo cy’abana b’inzererzi bahunga imiryango bakomokamo bagahitamo kwibera mu mihanda.

Ubushize ubuyobozi bw’Akarere bwari bwatangaje ko bugiye gukora ibarura ry’abo bana bityo hakabasha kumenyekana imyirondoro yabo kuko hari bamwe baza baturutse mu tundi turere ugasanga bararushaho kwiyongera muri uyu mujyi.

Uwamariya Béatrice, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, abanyamakuru bamujije impamvu abana b’inzererezi badacika mu muhanda, maze asubiza ko hari amasezerano bari kunoza azaba akubiyemo amakuru yose ajyanye n’ibibazo aba bana bafite byatumye bata imiryango yabo bakaza kwibera mu mujyi.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b'akarere.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’akarere.

Uwamariya yagize ati:«Tugomba kumenya mbere na mbere impamvu ituma abana bata imiryango yabo, kuko twasuzumye tugasanga abenshi atari impfubyi, hari abafite ababyeyi bafitanye amakimbirane».

Uyu muyobozi yavuze ko mu mihigo 78 Akarere gafite harimo no kurangiza ikibazo cy’abana b’inzererezi ariko habanje gukorwa amasezerano y’impande zombi.

Hanabajijwe kandi ikibazo cy’abarwayi bo mu mutwe bamwe usanga birirwa bazenguruka muri uyu mujyi nta mwambaro bafite, ndetse ukabona bibangamiye umuco nyarwanda.

Mukagatana Fortunée, Umuyobozi wungirije ushiznwe imibereho myiza y’abaturage, asubiza ko hari bamwe muri bo bagiye bavuzwa basubizwa mu miryango bakongera kubabwira amagambo mabi yo kubasesereza.

Ati:«Abaturage iyo bababonye ari bazima bongera gukoresha ya mvugo mbi ngo wa musazi aragarutse iyo babivuze inshuro nyinshi bibatera ikibazo cyo kongera kurwara».

Bamwe mu bana b'inzererezi mu mujyi wa Muhanga.
Bamwe mu bana b’inzererezi mu mujyi wa Muhanga.

Mukagatana, avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye harimo n’ibitaro bari gukora ku buryo hamenyekana umubare w’abarwayi bo mu mutwe kugira ngo babashe kuvurwa batabereye umutwaro munini Akarere konyine.

Nta mibare y’abana b’inzererezi baba barasubijwe mu miryango mu minsi ishize, Akarere katangaje. Gusa iyo ugeze mu mujyi wa Muhanga mu masaha y’umugoroba usanga ari benshi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga